00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yatangije uburyo bwo kugera kuri serivisi za banki binyuze kuri WhatsApp

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank (Rwanda) Plc, yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bwa I&M WhatsApp Banking, buzabafasha kubona serivisi z’imari bakoresheje urubuga rwa WhatsApp.

Ubu ni uburyo iyi banki yashyizeho bugamije gukomeza kwegereza abakiliya bayo serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga. Ushaka kugera kuri iri koranabuhanga yemeza nimero ya I&M yo kuri WhatsApp ariyo +250 788 361 414.

Iyo umaze kwemeza iyi nimero ubandikira ijambo ‘Hi’ bagahita bakoherereza uburyo wiyandikisha ugakurikiza amabwiriza baguha, ukabasha kwinjira.

Iyo wamaze kwiyandikisha utangira kubona serivisi zitandukanye zirimo kuba wamenya amafaranga ufite kuri konti, kwaka raporo y’ibyakozwe kuri konti yawe, kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura inyemezabwishyu zitandukanye, kugura ama-inite, kohereza amafaranga kuri telefoni ‘Mobile money transfer’ no gukoresha amakarita ya ’prepaid card’.

I&M Bank ivuga ko yashyiriyeho abakiliya babo ubu buryo kugira ngo bagendane n’iterambere, aho bari hose kandi babashe gukoresha WhatsApp zabo ibintu bitandukanye bitari ukuganira gusa.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye ibikorwa mu 1963. Kugeza ubu ifite amashami 15 hirya no hino gihugu, ATM 32 ndetse iri muri banki zikomeye mu bijyanye no gutanga serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga.

Uretse iyi WhatsApp Banking, I&M Bank iherutse kumurikira abakiliya bayo ibyuma bisaba gukozaho ikarita gusa ukaba wabikuza ( contactless ATM) ndetse n’ibyuma umukiliya abasha kubitsaho amafaranga agahita ajyaho ako kanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .