00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie igiye guha u Rwanda inguzanyo ya miliyari 52 Frw izishyurwa nta nyungu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Repubulika ya Hongrie igiye guha Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 52$, arenga miliyari 52 Frw, izakoreshwa mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi ndetse n’imicungire y’amazi, ikishyurwa nta nyungu itanzwe.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Péter Szijjártó, mu kiganiro yagiranye na The New Times ubwo yari yitabiriye inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize Imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yabereye i Kigali ku wa 25-26 Ukwakira 2021.

Szijjártó yatangaje ko azagaruka mu Rwanda mu Ugushyingo aje gushyira umukono ku masezerano y’iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 20 kandi igatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka umunani (ni ukuvuga mu 2029) nta nyungu yatswe.

Yakomeje agira ati “Mu gutanga iyi nguzanyo ariko hazabamo n’umusanzu wa Hongrie ungana na 50%. Bivuze ko niba u Rwanda rutangije umushinga runaka waba mu bijyanye n’ubuhinzi, imicungire y’amazi, ikoranabuhanga cyangwa uburezi, kimwe cya kabiri cy’iyo mishinga izajya ikorwa na sosiyete zo muri Hongrie ikindi gikorwe na sosiyete zo mu Rwanda.”

Iyi nguzanyo izatangwa na Banki Mpuzamahanga ya Hongrie [Eximbank] iri mu nshingano za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, aho iyi banki ifite gahunda yo gutanga indi nguzanyo ya miliyoni 33$ kuri sosiyete zo muri iki gihugu zifuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’imicungire y’amazi.

Szijjártó yavuze ko mu bijyanye n’ubucuruzi u Rwanda rushobora kubona isoko ryiza muri Hongrie ry’ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, imboga ndetse n’imbuto.

U Rwanda na Hongirie ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse muri Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yagiriye uruzinduko muri iki gihugu, ibihugu byombi bigirana amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere birimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi ndetse n’ubuzima.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Hongrie, Péter Szijjártó, yatangaje ko iki gihugu kigiye guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 52$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .