00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitezwe izamuka ry’ubukungu rya 4,1% mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika mu 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ubukungu bw’u Rwanda n’ibindi bihugu 12 byo mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika, byitezwe ko buzazamuka ku kigereranyo cya 4,1% uyu mwaka buvuye kuri 0,4% mu mwaka ushize wa 2020 nk’uko byatangajwe muri Raporo ya Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).

Izamuka ry’ubukungu aka karere kazarikesha izahuka ry’ubukungu ku rwego rw’isi nk’uko iyi raporo ibivuga.

Inkuru dukesha NewTimes ivuga ko byagaragaye ko Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika katahungabanye cyane umwaka ushize bitewe n’ibikorwa by’ubuhinzi, kudahagarika imishinga myinshi y’ibikorwaremezo n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Nubwo bimeze bityo ariko umubare ukiri muto w’abahawe urukingo rwa Covid-19 ushobora kuka inkomyi ku izamuka ry’ubukungu.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka mu karere hose aho ibihugu byari bifite ubukungu bushingiye ku bukerarugendo byahazahariye.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka ku kigero cya 4,9% umwaka utaha na 5,6% mu mwaka uzakurikiraho kubera izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’iterambere ry’ubukungu mu nzego zitandukanye.

Icyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bakene bituma benshi bagwa munsi y’umurongo w’ubukene, ababayeho mu bukene bukabije bagera kuri 35% mu 2021, ni ukuvuga abagera muri miliyoni 134,3 z’abaturage.

Nubwo hari ibimenyetso bw’uko ibintu bishobora gusubira mu buryo, ku rundi ruhande imyenda y’ibihugu byo muri aka karere yariyongereye ku buryo bukomeye mu 2020 ku mpamvu zirimo igabanuka ry’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, kuba ibihugu byarashoye amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima n’izindi.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni kimwe mu bishobora kugira uruhare mu izamuka ry'ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .