00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe inyungu u Rwanda rwiteze mu imurikagurisha riri kubera i Dubai

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rukomeje gutambukana umucyo mu imurikagurisha riri kubera i Dubai, ahamurikwa ibyiza bitatse u Rwanda, ibihakorerwa ndetse no gusobanura amateka n’urugendo rw’iterambere igihugu kirimo.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki 1 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Dubai, ryitabiriwe n’ibihugu birenga 192 byose birimo kumurika ibikorwa.

By’umwihariko, u Rwanda rurimo kugurishayo ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda], ibijyanye n’ubuhinzi birimo icyayi, kawa n’ibindi.

Hari kandi ibijyanye n’ikoranabuhanga aho u Rwanda rwajyanyeyo telefone za Mara Phones, ibijyanye n’ubugeni, ubuhanzi, ubukorikori n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Iradukunda Yves yavuze ko iri murikagurisha ari amahirwe adasanzwe yo kumurika ibikorerwa mu Rwanda ariko banasobanura amateka yarwo.

Mu kiganiro na RBA yagize ati “Twarifashe nk’amahirwe yo kumurika u Rwanda, kugaragaza urugendo twanyuzemo; hari amateka yaturanze nk’igihugu ariko by’umwihariko hari ibyo tugezeho uyu munsi bigenda bikomeza muri rusange, ibyo rero turifuza ko tubigaragariza abadusura.”

Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko turifuza ko tubasha kugaragaza amahirwe y’ishoramari ku banyamahanga bashobora kuba bashaka kuza mu Rwanda, turifuza kandi kugaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe yo gusurwa muri gahunda ya Visit Rwanda, hari ibikorwa byinshi abantu basura bakishimira kuba bari hano.”

Iradukunda avuga kandi ko nk’uko insanganyamatsiko igaruka ku kuba abantu bahuriza hamwe imbaraga mu kubungabunga Isi hitabwa ku kurinda ibidukikije.

Undi mwihariko uri ku byo u Rwanda rurimo kumurika ni ikoranabuhanga rizwi nka ‘Virtual Reality’ rifasha abantu kuba basura Pariki eshatu z’u Rwanda zirimo iy’Akagare, Ibirunga ndetse n’iya Nyungwe.

Iradukunda avuga ko bafite icyifuzo cy’uko mbere y’uko amezi atandatu arangira hazaba hari abashoramari benshi bazaba bashatse kuza gukorera mu Rwanda cyangwa bamwe baranamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda.

Perezida Kagame aherutse gusura ahari kubera iri murikagurisha yerekwa ibikorwa bitandukanye u Rwanda ruri kumurika
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo
Abasura u Rwanda muri Dubai Expo babasha gusura Pariki z'Igihugu bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga
Aho u Rwanda ruri kumurikira, umuntu uhasuye ashobora kugura ibikorerwa mu Rwanda birimo nk'ikawa
U Rwanda ruri kwereka abarusura muri Dubai Expo amahirwe y'ishoramari rufite mu bijyanye n'imyubakire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .