Hasinywe amasezerano yitezweho gufasha Abanyarwanda kwegerezwa serivisi z’imari

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Mata 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) n’Ikigo gifasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, ‘SDGs Center For Africa’ basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kongera umubare w’abaturage bakora ku ifaranga.

Aya masezerano yasinywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, aho Ikigo Access to Finance Rwanda cyari gihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru, Iyacu Jean Bosco mu gihe SDGs Center for Africa yari ihagarariwe n’Umuyobozu Mukuru w’Agateganyo, Caroline Makasa.

Impande zombi zavuze ko aya masezerano azafasha mu kugira ngo gahunda y’iterambere rirambye igere ku ntego binyuze mu gufasha abaturage gukora ubucuruzi bifashishije ikoranabuhanga no mu kandi kazi nk’uko inyandiko igenewe abanyamakuru ibyerekana.

Amasezano yasinywe ari mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 17 ry’Intego z’Iterambere rirambye risaba ko ibihugu bigomba gukorana kugira ngo zose zigerweho.

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Iyacu Jean Bosco yavuze ko ubusanzwe gahunda yo gufasha abaturage kwitabira serivisi z’imari ifasha mu guhanga imirimo ari nayo ituma binjiza amafaranga.

Yagize ati “Twemera ko urwego rw’imari rufite uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’ingo n’ubw’igihugu muri rusange kandi iyi ni imwe mu ntego za SDG cyane cyane iya 17.”

Ikindi kandi ni uko u Rwanda narwo rusanganywe intego zarwo z’iterambere zirimo Gahunda y’Iterambere rirambye , National Strategy for Transformation, Vision 2050 n’izindi zifite aho zihurira n’intego z’iterambere rirambye( SDGs).

Umuyobozi w’Agateganyo wa SDGs Center For Africa, Caroline Makasa yavuze ko kwegereza abaturage bose serivisi z’imari ari imwe mu nkingi ikomeye yo kwihutisha gahunda y’iterambere rirambye.

Ikigo “Sustainable Development Goals Center for Africa - SDGC/A” gifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa bitumbereye intego z’iterambere rirambye (SDGs)

Caroline Makasa uyobora SDGs Center for Africa ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda Iyacu Jean Bosco yashyize umukono kuri aya masezerano
Aya masezerano agamije kongera umubare w’abaturage bakora ku ifaranga
Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda Iyacu Jean Bosco yavuze ko aya masezerano azihutisha gahunda yo kugera ku ntego z'iterambere rirambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .