00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari uwishyuzwa bitanu, uwanyereje imiti: Leta iri kwishyuza abayibereyemo asaga miliyari 11 Frw

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2021 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Abantu basaga 1500 bari ku rutonde rw’abishyuzwa na Leta y’u Rwanda miliyari zisaga 11 Frw zirimo ihazabu ku manza batsinzwe n’ayo banyereje.

Uru rutonde rwashyizwe hanze muri Gicurasi uyu mwaka, ruriho abantu batandukanye batsinzwe mu manza zitandukanye ziganjemo izabahamijwe icyaha cya ruswa n’abahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo.

Abantu 681 nibo bagaragara kuri urwo rutonde bahamijwe ibyaha bya ruswa, aho basabwa kwishyura asaga 2 503 741 505 Frw mu gihe abahaniwe icyaha cyo kunyereza umutungo ari 847. Abanyereje umutungo amafaranga basabwa kwishyura yose hamwe ni 7 729 259 257 Frw, amayero 600 000 (710 392 029 Frw) n’amadolari 798 203 (804 753 053 Frw).

Ku bijyanye no kunyereza, hari nk’aho Raporo igaragaza umucuruzi uri gusabwa kwishyura asaga miliyari kubera ko yanyereje umusoro wa Leta.

Harimo kandi uwishyuzwa miliyoni 208 Frw yaciwe nyuma yo kunyereza umutungo mu bitaro bya Ruhengeri. Ubwo simvuze uwishyuzwa miliyoni 371 azira kunyereza imiti mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyangwa uwahoze ari umukozi mu bitaro bya Nyanza usabwa kwishyura Leta miliyoni 58 Frw yanyereje, ashingiye ku guhimba inama cyangwa amahugurwa n’ababaga babyitabiriye kandi nta byabayeho.

Ushobora kubyumva ukagira ngo hakurikiranywe abarya byinshi gusa, utarumva umugore wo mu karere ka Rubavu usabwa kwishyura 5000 Frw yaciwe n’urukiko, nyuma yo gufatirwa mu cyuho atanga ruswa ya 1000 Frw ku mupaka muto wa Gisenyi.

Ni amafaranga yafashwe ashaka guha umupolisi ku mupaka kugira ngo amureke yinjize imyenda ya magendu yari avanye muri Congo.

Abo ni bake ku rutonde rurerure rw’abo Leta isaba kwishyura ku neza cyangwa hagakoreshwa izindi ngufu.

Minisiteri y’Ubutabera imaze igihe ishishikariza ababereyemo Leta imyenda kuyishyura, bitaba ibyo hakazafatwa ingamba zikomeye.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yigeze kuvuga ko bashaka gukomanyiriza umuntu ufitiye umwenda Leta, ku buryo nta serivisi azajya abasha guhabwa atarishyura.

Icyo gihe yagize ati “Hari n’ubwo twatekereje ibintu bitoya cyane, aya makarita akoreshwa mu kwishyura, twatekereje ko na yo abantu bakwiye kujya bayakoresha wajya kuyakoresha aho wishyura, mu bintu bito cyane, waba ugura nka lisansi ugasanga kuri sitasiyo ikarita yawe yanze gukora kubera ko ufite umwenda. Ubu mu gihe gito na byo biraza kuba byakozwe, turaza kubigeraho. Ku buryo umuntu ubereyemo leta umwenda dutekereza ko adakwiye kuba abona izindi serivisi.”

Mu kiganiro ku kugaruza umutungo ku manza Leta yatsinze cyaciye kuri RBA mu kwezi gushize, Ntete Jules Marius, Umugenzuzi Mukuru mu Rwego rw’Ubushinjacyaha, yavuze ko ubu Leta yize amayeri menshi mu kugaruza umutungo wanyerejwe.

Mu minsi yashize, umuntu yamenyaga ko ari gukurikiranwa ku byaha byo kunyereza umutungo cyangwa ibindi bimunga ubukungu, imitungo ye akayihisha cyangwa akayandika ku bandi.

Ntete yavuze ko atari ko bikimeze kuko bafashe ingamba. Ati “ Ubu hari ikintu cyiza cyitwa gutambambamira. Ni ukuvuga ngo ndiho ndakurikirana umuntu, mfite ubwoba ko nzajya kurangiza urubanza ya nzu yarayanditse kuri nyirarume uri muri Amerika, mukecuru uri mu cyaro cyangwa yayigurishije […] izo ni ingamba zagiye zishyirwaho ngo abantu batanyereza ya mitungo barangije kubona ko twatangiye kubakurikirana.”

Yakomeje agira ati “Ubu ikintu cya mbere twihutira gukora tukimenya ko umuntu yanyereje umutungo ni ukumenya imitungo afite. Twihutira kumenya aho iherereye. Abo batwara imitungo ya Leta ubona ko bibabangamiye ariko twasanze ari uburyo bwiza.”

Nzabamwita Anaclet, umuhesha w’inkiko mu Rwego rw’Umuvunyi, yavuze ko akenshi abahisha imitungo yabo, bayandika ku bo mu miryango yabo cyangwa abandi badasobanukiwe amategeko.

Yagiriye inama abantu yo kwishyura mu gihe bazi neza ko bambuye Leta, anaburira abamera kwandikwaho imitungo itari iyabo, ko amategeko abahana nk’abafatanyacyaha igihe batabimenyekanishije kare.

Mu myaka itanu ishize [kuva 2015-2020], Ubushinjacyaha bwakurikiranye amadosiye 5818, yari akurikiranywemo abantu 9004, umubare w’amadosiye yashyikirijwe inkiko ni 3252.

Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko kuva muri Nyakanga 2020 kugeza Kamena 2021, rwashyikirije inkiko dosiye 38 , ku bibazo bishingiye ku kumenyekanisha umutungo w’abakozi ba leta.

Urutonde rw’ababereyemo Leta umwenda

Ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo biri mu byo Leta ivuga ko yahagurukiye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .