Iki kibazo cyaherukaga kubazwa Perezida Paul Kagame mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ndetse n’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyatangaje ko Minisitiri Ndagijimana yagitangarije ko bitarenze Mutarama 2021, hazaba hamenyekanye impinduka ziri mu bijyanye n’umusoro w’umutungo utimukanwa.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi @undagijimana, yatangarije #RBA ko bitarenze uku kwezi kwa mbere haba hamaze kumenyekana impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa.
Ni nyuma y'aho bantu mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko uyu musoro uri hejuru cyane.#RBAAmakuru pic.twitter.com/bRwJF4sE4P
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) January 29, 2021
Umusoro w’ubutaka umaze iminsi uvugwaho cyane n’abaturage, by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali guhera muri Nyakanga 2020, ubwo batangiraga gucibwa amafaranga ari hagati ya 0-300 kuri metero kare, uvuye hagati ya 0 na 80 Frw. Ni umusoro wahabije benshi by’umwihariko muri iki gihe ubukungu bwasubijwe inyuma na Coronavirus ku buryo hari abari bafite impungenge ko ubutaka bwabo bushobora gutezwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro.
Umuturage wo mu mujyi wa Kigali yakibajije Perezida Kagame, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ahabwa umwanya ngo asobanure , yizeza ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa.
Icyo gihe yagize ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”
Perezida Kagame yavuze ko umusoro ukwiriye kuba ujyanye n’amikoro y’abaturage, gusa avuga ko nanone hataboneka igisubizo kibereye buri wese.
Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”
Bimwe mu byagaragajwe nk’ibibangamiye abaturage mu Itegeko rishya, ni uko umusoro w’ubutaka kuri metero kare wakuwe ku mafaranga ari hagati ya 0-80, ugashyirwa ku mafaranga ari hagati ya 0-300.
Inzu umuntu atuyemo ntabwo izajya isoreshwa uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro icumi.
Ibipimo by’ikibanza byemewe ni metero kare 300. Uzajya amara igihe cyagenwe adakoresha ikibanza icyo cyagenewe azajya acibwa umusoro w’inyongera ungana na 100%, mu gihe ubutaka burenze kuri metero kare zagenwe azajya acibwa 50% y’inyongera kuri buri metero kare irenzeho.
Inkuru bijyanye:Umusoro ku butaka wongerewe, hashyirwaho umwihariko ku bafite ibibanza bidakoreshwa
Sobanukirwa imiterere y’umusoro ku mutungo utimukanwa muri Kigali
Uriya musoro urengeje urugero - Ingabire Immaculée avuga ku gusorera umutungo utimukanwa
Hari gusuzumwa imisoro ihanitse y’ubutaka imaze iminsi yinubirwa n’abaturage
Ibyifuzo bya Green Party ku musoro w’ubutaka, ibibanza n’inzu ushobora kongera ubukene

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!