00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyuho mu bushobozi bwo guhunika ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko mu gihugu hari icyuho mu bikorwa byo guhunika ibikomoka kuri peteroli aho mu bigitera harimo kuba hari ibigega bitarashobora gusanwa.

Ni ibyatangarijwe imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta, PAC.

Ishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, PAC yagaragaje ko Minicom yananiwe kugera ku ntego yashyizweho mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya peteroli mu Rwanda. Iyo politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu 2020, ubu ni yo igenderwaho.

Iyi raporo yagaragaje ko mu 2019/2020, intego Minicom yari ifite yo guhunika litiro miliyoni 150 mu bigega itabashije kugerwaho kuko mu bigega byo mu gihugu harimo 49% gusa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minicom, Antoine Marie Kajangwe yavuze ko uru rwego rurimo icyuho mu gihe ruri mu zifatiye runini igihugu.

Ati “Twari twihaye intego mu 2017 ijyana n’uko tugera ku bigega bibika peteroli 150, mu bya leta twari tubitse ibingana na miliyoni 55, iby’abikorera byari biri kuri miliyoni 27, ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli bwari buri kuri 49%. Nk’uko bigaragara haracyari icyuho kitari gito haba ku ruhande rw’ibibikwa na leta cyangwa abikorera ku giti cyabo.”

Yakomeje agira ati “Ibigega bya Rwabuye na Bigogwe byagombaga kwiyongera kuri 10% twari dukeneye kugira ngo tubashe kongera ibikomoka kuri peteroli bibitswe mu gihugu. Imbogamizi zabaye ni uko habayeho kutabona ingengo y’imari yo gushora mu gusana ibyo bigega ngo tunongeraho n’ibindi.”

Kajangwe yavuze ko habayeho kongera gusuzuma politiki igenga ibikomoka kuri peteroli harebwa ibikenewe ngo umutekano ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ube wizewe. Mu myaka iri imbere bishoboka ko usibye gusana ibigega bya Rwabuye na Bigogwe, hazaba hari n’ibishya bizubakwa.

Ati “Ubu turimo turaganira na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo tubashe kuzamura ingengo y’imari yo gushora mu isana ry’ibigega ariko noneho no kongeraho n’ibindi bigega bikenewe muri iyi myaka ine iri imbere.”

Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko amafaranga yubatse ikigega ni menshi cyane ku buryo ayo gusana yaba ari yo make ku buryo ibya Rwabuye na Bigogwe biramutse bidasanwe vuba byazateza igihombo kitari ngombwa.

Ati “Mu gihe hataraboneka amafaranga yo kubaka ibindi bigega [niba gahunda yo kubika ibikomoka kuri peteroli igikenewe], habuze n’ayo gusana ibihari? Keretse tumenye ngo ntibigikenewe kuko buri gihe ibintu bihora bihinduka. Ariko nidutinda gusaba ibi bigega ikigiciro izangana n’iyo kubaka ibindi bishya mu gihe bitari ngombwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Yves Bernard Ningabire, yabwiye abagize PAC, ko hakozwe inyigo igaragaza ko Minicom ikeneye miliyari eshatu kugira ngo ibashe gusana ibyo bigega n’andi yo gutunganya imihanda ibikikije n’ibindi bikorwaremezo byatwara nka miliyari 1,7, byose hamwe bikaba bikeneye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yavuze ko Minicom mu nshuro zose yitabye PAC yagiye ikoresha imvugo yumvikanisha ko bagiye gukemura ibibazo by’ibigega bitasanwe, avuga ko noneho imvugo yaba ingiro.

Ati “Aya magambo asubiwemo nk’inshuro 10, mudufashe muri PAC ntazagaruke.”

Kajangwe yavuze ko ibigega bya Rwabuye bigiye gutangira gusanwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kuko amasezerano yamaze gushyirwaho umukono hagati ya rwiyemezamirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens
Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline
Depite Niyorurema Jean René, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC
Depite Mutesi Anitha, umwe mu bagize PAC
Depite Mukabalisa Germaine uri mu bagize Komisiyo ya PAC
Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC
Depite Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC
Depite Ntezimana Jean Claude uri mu bagize Komisiyo ya PAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .