00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yasabwe gushakira umuti ibihombo biri mu Icapiro ry’Igihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko ibibazo byinshi byagaragaye mu Kigo cy’igihugu cy’icapiro (Rwanda Printery Company) byatewe ahanini n’ubuyobozi butashyizeho mu bikorwa inshingano zabwo.

Iri icapiro ryashyizweho mu 2015, ribyawe n’amacapiro yahoze ari muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze iminsi muri iki kigo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko ibibazo byinshi byaturutse ku miyoborere idahwitse.

Ibibazo byavugwaga muri RPC birimo kuba nta nyandiko ihari yemewe igaragaza amategeko ngengamikorere yemejwe n’inzego bireba, imiyoborere, imicungire y’umutungo n’itangwa ry’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko Inama y’Ubuyobozi ya RPC yashyizweho mu 2016, ariko ntiyashyiraho inyandiko yerekana inshingano n’icyerekezo, amategeko ngengamikorere ndetse n’ubuyobozi bwa RPC mu myanzuro 130 y’inama y’ubuyobozi hashyizwe mu bikorwa 34 gusa ingana 26%.

Hari kandi n’imicungire y’imari ifite ibibazo dore ko hagaragazwa raporo z’ibaruramari zituzuye kandi zifite ibinyuranyo.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari igaragaza ko hagiye habamo no kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta, aho RPC yatanze isoko rifite agaciro ka 57.23.000 Frw abayobozi babigizemo uruhare, irifite agaciro ka 752. 216.040 Frw ryatanzwe abayobozi bagiriye inama akanama gashinzwe gutanga amasoko ku buryo isoko ryatangwamo n’irya miliyoni 993.837.008 Frw yatanze ikoresheje uburyo bwo gusaba ibiciro aho gukoresha ipiganwa yitwaje ko byihutirwaga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko hari ibyakozwe n’iyi minisiteri nk’ifite inshingano zo kureberera RPC mu gukemura ibyo bibazo n’ibiteganywa gukorwa.

Yagize ati “MINECOFIN yeguriye Ikigega Agaciro Development Fund imigabane Leta yari ifite muri RPC, kugira ngo kizagenzure imikorere yayo nk’ikigo gikora ubucuruzi. Habayeho guhindura abayobozi batabashije gutunganya inshingano zabo, ishyirwaho ry’inyandiko zigaragaza amategeko ngengamikorere n’imicungire y’umutungo wa RPC, imicungire y’abakozi n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko Minecofin na Agaciro Development Fund, byahaye inama RPC mu kuvugurura imikorere yayo no gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mu bindi yagarutseho harimo kunoza imikorere ya RPC, gushyiraho Ishami rishinzwe kumenyekanisha Ibikorwa (Sales and Marketing department), guha ubushobozi Ishami rishinzwe umusaruro rigashyirwamo abakozi babifitiye ubumenyi kandi bagahabwa n’amahugurwa, kwagura ubushobozi bw’ikigo hagurwa imashini nshya zigezweho no kuvugurura inama y’ubuyobozi hitawe cyane ku bumenyi n’ubunararibonye bukenewe.

Minisitiri Ndagijimana Uzziel yavuze ko kuri ubu iki kigo cyahawe amabwiriza ngenderwaho, havugururwa inzego z’umurimo kandi ko hari na gahunda yo kuvugurura inama y’ubuyobozi hashyirwamo abafite ubuhanga mu bijyanye n’icapiro n’ubucuruzi bwaryo.

Abadepite basabye ko hashakishwa imashini zigezweho mu rwego rwo kubakira ubushobozi iri capiro no guhangana ku isoko kandi rigatanga umusaruro ryitezweho.

Basabye kandi ko abagiye bagira uruhare mu guhombya Leta bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa.

Minisitiri Ndagijimana Uzziel yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa ngo imikorere ya RPC ihinduke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .