00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yatangije uburyo bw’ivunjisha budasaba abakiliya kujya kuri banki

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Kamena 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda Plc yatangije uburyo bufasha abakiliya bayo kugera kuri serivisi z’ivunjisha mu gihe bakeneye kwishyura, kohereza, kubikuza cyangwa kwizigama mu madevize; kandi bakabikorera aho bari bifashishije telefoni cyangwa mudasobwa.

Ubu buryo bwiswe EazzyFX bwatangijwe ku wa 1 Kamena 2021, buba ubwa mbere bugeze mu Rwanda kuko iyo serivisi isanzwe itangirwa ku biro, bisabye abakiliya kugana aho ivunjisha rikorerwa hatandukanye.

EazzyFX izajya ifasha umukiliya ufite konti muri Equity Bank Rwanda kwishyura cyangwa kwizigama mu mafaranga ashaka, ku buryo yayakura mu y’u Rwanda akayashyira mu madorali, amayero n’andi yifuza akoreshwa ku isoko mpuzamahanga ry’ivunjisha.

Ni ibintu byitezweho korohereza abakiliya ba Equity Bank cyane ko ikorera mu bihugu byose mu Karere birimo Kenya, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

Mu gihe ufite konti muri Equity Bank ukajya muri kimwe muri ibyo bihugu wifuza kuvunjisha wabasha kubikorera kuri konti yawe utavuye aho uri, wakwifuza kwishyura mu yandi nabwo ukabikora nta nkomyi.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko ubwo buryo buzajya bunereka abakiliya uko ibiciro by’ivunjisha bihagaze mbere yo kuyahindura, bakabisobanukirwa mu buryo butagoranye.

Yagize ati “Umukiliya wacu ushaka kugura amadevize si ngombwa noneho ko yongera agafata urugendo n’umwanya we ajya muri banki kubikorerayo, ahubwo aho yicaye ajya kuri EazzyFX akiyandikisha, noneho igihe cyose akeneye ivunjisha akabikorera aho ari.”

“Hazaba hari amakuru akwereka aho isoko rihagaze n’aho ibiciro by’ivunjisha bya Equity bihagaze. Ku bakiliya bacu basanzwe bizagabanya igihe batakazaga bashaka kujya muri banki cyangwa bahamagara babaza uko ibiciro bihagaze, kuko bazajya babibonera kuri telefoni cyangwa mudasobwa zabo.”

Uretse kuba umuntu yakenera serivisi y’ivunjisha ari kwishyura cyangwa abikuza, hari ubwo ikenerwa mu gihe waba wifuza kwizigama nko mu madolari kandi uri mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Umutungo muri Equity Bank Rwanda, Fernand Kamanzi, yavuze ko abakiliya nibamara gutangira gukoresha iyo serivisi bazabona ubwiza bwayo bijyanye n’uko izaba ibafasha mu bikorwa bitandukanye byavuzwe haruguru.

Yakomeje ati “Nka Equity, turashaka gukomeza gufasha abakiliya binyuze mu bakozi bacu babigenewe kandi babihuguriwe bazafata iya mbere kugaragaza uko umuntu yinjira kuri urwo rubuga n’uko arukoresha.”

EazzyFX yitezweho korohereza abantu ku giti cyabo, imiryango n’imishinga itandukanye yaba imito n’iciriritse mu ishoramari rikenera amadevize.

Ushaka kuyikoresha asura urubuga rwa Equity bank kuri murandasi arirwo https://rw.equitybankgroup.com/eazzyfx, maze agahabwa aho agomba kuzuza akabigeza ku ishami rimwegereye cyangwa akarisura.

Equity Bank Rwanda imaze kugira amashami 15 mu gihugu kuva yatangizwa mu 2011, harimo n’iryafunguwe ku wa 1 Kamena 2021 ku Kimironko. Ifite aba-agents 2800 bari hirya no hino n’imashini 21 za ATM byose bigamije kwegereza abayigana serivisi nziza kandi zinoze.

Abayobozi bakuru ba Equity Bank Rwanda nyuma yo gutangiza ku mugaragaro EazzyFX
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yasobanuye uko EazzyFX izajya ifasha abakiliya ba banki kubona serivisi z'ivunjisha batabanje gukora ingendo
Umuyobozi ushinzwe Umutungo muri Equity Bank Rwanda, Kamanzi Fernand, yavuze ko abakiliya nibamara gutangira gukoresha iyo serivisi bazabona ubwiza bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .