00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EPRN igiye kumurika ubushakashatsi yakoze ku ngamba zo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abashakashatsi mu Bukungu, EPRN, rigiye kumurika ubushakashatsi ryakoze ku ngamba zo kuzahura ubukungu muri ibi bihe bya covid-19 ndetse na nyuma y’uko iki cyorezo cyugarije Isi kizaba kirangiye.

Mu gihe Isi n’u Rwanda muri rusange bikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19, ubukungu bukomeje kudindira bitewe n’ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bihagarara muri ibi bihe bya Covid-19, bamwe bagatakaza imirimo abandi amasaha yo gukora aragabanuka bigaragara.

Ibi byose byagize uruhare mu idindira ry’ubukungu ari na byo abagize EPRN bakozeho ubushakashatsi hagamijwe kumenya ingamba zishobora gufatwa kugira ngo ubukungu bwongere buzahuke nyuma yo gutsinda no guhashya Covid-19.

EPRN izatangaza ubu bushakashatsi ku wa 27 Gicurasi 2021, aho hazaba hatumiwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’imiryango itandukanye itegamiye kuri leta.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya EPRN, Dr Charles Karangwa, yavuze ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya karindwi izafasha gushaka no kwigira hamwe ingaruka z’ahazaza.

Yagize ati “Kugira iyi nama ngarukamwaka y’ubushakashatsi ku nshuro ya karindwi, bizadufasha gutanga umusanzu wacu mu iterambere rigamije kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19. Tuzaganirira hamwe uko ubukungu bwifashe muri iki gihe ndetse no gufatanya gushaka icyakorwa mu gihe kizaza hagamijwe iterambere ry’abaturage na politiki rusange.”

Umuyobozi Mukuru wa EPRN, Kwizera Seth, yabwiye IGIHE ko muri ubu bushakashatsi hagaragaye ko n’ubwo hari ingamba zagiye zifatwa mu buryo bwo kuzahura ubukungu no kwifashisha ikoranabuhanga byongeye gusubira inyuma ndetse bitewe ahanini n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.

Ati “Ubu bushakashatsi twasanze nko mu mashuri kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, nibyo byarakozwe ariko hari bamwe batabashije kubona uko ayo masomo bayakurikira bitewe no kutagira ibikoresho by’ibanze kuri bamwe. Nko mu bijyanye no kwishyurana mu bihe bya Covid-19 abantu bakoresheje cyane serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni, aho ibiciro byo kohereza bisubirijweho byahise bisubira inyuma. Aha rero tuzagaragaza uburyo ki byakongerwamo imbaraga n’ubwo ibyo biciro bitavaho ariko bikagabanuka, dore ko nk’uko covid-19 yateye hashobora kuza ikindi cyorezo.”

Yakomeje ati “Mbese tugaragaza ko niba dukeneye gukoresha ikoranabuhanga ibikenerwa byose bigomba kuba bihari, tutibagiwe ko bijyana no kwigisha abaturage. Hari ubwo usanga abantu batazi gukoresha ikoranabuhanga kandi bishobora kubagiraho ingaruka zirimo no kwibwa bitewe no kudasobanukirwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.”

Iyi nama iteganyijwe ku wa 27 Gicurasi 2021, izitabirwa n’abantu bake hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, izabera muri Kigali Serena Hotel mu gihe abandi bazayikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Umushakashatsi, abakora mu mirimo yo kwigisha, abanyamwuga n’abafata ibyemezo, abakora muri guverinoma, ibigo byigenga, imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere n’undi wese wifuza gukurikira no kwitabira iyi nama yakwiyandikisha anyuze hano.

Muri iyi nama hazareberwamo ingingo zitandukanye zigamije kuzahura ubukungu arizo kumva ingaruka za Covid-19 ku bukungu, akamaro ku buyobozi ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga mu bihe bya Covid-19, igisubizo cyazanywe n’iterambere ryo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi (E-commerce, E-payment na E-learning), kugabanya intege nke nyuma ya covid-19 no gufata ingamba nshya ku bukungu mu karere n’Isi muri rusange no kwigira hamwe ingamba z’ishoramari nyuma ya Covid-19 hagamijwe iterambere no guhanga akazi.

Ihuriro ry’Abashakashatsi mu Bukungu, EPRN, rigiye kumurika ubushakashatsi bakoze ku ngamba zo kuzahura ubukungu mu bihe bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .