00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank Group na NEPAD biyemeje gufasha imishinga y’ubucuruzi yazahajwe na Covid-19 muri Afurika

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Ecobank Group ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere AUDA-NEPAD bagiye gufasha imishinga y’ubucuruzi yashegeshwe na Covid-19, biciye muri gahunda ya “100,000 MSMEs Initiative”.

Imishinga y’Abagore n’Urubyiruko muri bimwe mu bihugu by’Afurika niyo izafashwa igashorwamo akayabo k’amadolari y’ Amerika miliyoni ebyiri.

AUDA-NEPAD ku bufatanye na Ecobank Group bihaye intego yo gutangiza uburyo bwo gutera inkunga imishinga y’ubucuruzi buto n’ ubuciriritse MSME(Micro, Small and Medium Enterprises), iyi gahunda ikazatangira mu mpera z’uku kwezi.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, bavuze ko ubu bufatanye buje gufasha kuzamura ubukungu bw’uyu mugabane, bubaka ubushobozi ku bucuruzi bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Hari gahunda yo gufasha ubucuruzi bugera kuri miliyoni muri Afurika.

Umuhuzabikorwa wa AUDA-NEPAD, Amine Idriss Adoum yavuze ko bashyize imbere kuzamura ubukungu bw’ uyu mugabane biciye mu rubyiruko n’abagore.

Ati “Kuri uyu mugabane, ubucuruzi buto n’ ubuciriritse nibwo moteri yo guhanga udushya, guhindura sosiyete no guteza imbere ubukungu, AUDA-NEPAD twibanze ku guhindura ishusho y’Afurika biciye mu guha imbaraga urubyiruko n’abagore bafite ubucuruzi bubasha kuzana impinduka”.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri Ecobank Group, Josephine Anna-Ankomah yavuze ko ingaruka za Covid-19 zahungabanyije ubukungu bw’Afurika, bityo hakenewe gufasha abacuruzi bato n’abaciriritse.

Yavuze ko guteza imbere ubucuruzi ari ingenzi cyane kuko aribwo nkingi y’iterambere.

AUDA-NEPAD na Ecobank Group batangaje ubu bufatanye muri Gicurasi 2020 bemerenya ingingo eshatu zo guhangana n’ingaruka za Covid-19, harimo gutanga ubumenyi, ubufasha bw’amafaranga.

Ku izahera mu bihugu umunani birimo Tchad, Cote d‘Ivoire, Ghana, Kenya, Niger, Nigeria, Togo n’ u Rwanda. Miliyoni 2 z’amadorari y’Amerika niyo agiye gutangwa mu cyiciro cya mbere nk’igishoro ku bujuje ibisabwa bo muri ibi bihugu.

Ecobank yashyizeho uburyo bwo kwandikisha imishinga mito n’iciriritse izatoranywamo izafashwa biciye ku rubuga https://ecobank.com/rw/commercial-banking/msmefinancing . Kwiyandikisha bizarangira kuwa 21 Gicurasi 2021.

Ubucuruzi butandukanye muri Afurika bwazahajwe na Covid-19 bugiye gufashwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .