Duterimbere ONG yasangije abahinzi uburyo bwo kubona umusaruro w’umwimerere ukenewe ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Duterimbere ONG kuva mu Ugushyingo 2016 ku bufatanye na Oxfam, ishyira mu bikorwa umushinga wo gufasha abahinzi by’umwihariko abagore kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bw’ Inanasi z’umwimerere, kugirango babashe kugera ku isoko mpuzamahanga.

Ibyo bikorwa binyuze mu mahugurwa yo gukora no gucunga imishinga iciritse ibyara inyungu, kubashyira mu matsinda mu rwego rwo gukorera hamwe no kubahuza n’ibigo by’imari kugirango babone igishoro cy’iyo mishinga baba bakoze.

Umushinga wo gufasha abahinzi b’Inanasi ukorera mu karere ka Kirehe mu mirenge ya Gahara na Gatore na Nyagatare mu mirenge ya Mukama na Karama.

Nk’uko ubuyobozi bw’uyu muryango bubivuga, intego nyamukuru yawo « ni ugufasha icyerekezo cy’igihugu cyo guhindura ubuhinzi busanzwe bukabyarira inyungu ababukora, hongerwa amikoro ku bahinzi 600 b’abagore kandi inzego zitandukanye zigashishikarizwa gushyigikira iyi gahunda.”

Intego zawo zihariye ni ukongera ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro w’inanasi zahinzwe mu buryo bw’umwimerere; gufasha abahinzi kugera ku isoko ryiza cyangwa kubahuza n’amasoko; gufasha abagore kugira uruhare mu micungire no mu miyoborere y’amakoperative kandi hashimangirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, no gukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye ku rwego rw’igihugu no ku nzego z’ibanze mu guteza imbere gahunda zigamije impinduka z’igihe kirekire.

Uyu mushinga ukorana n’abahinzi ku giti cyabo, amakoperative n’inganda zitunganya umusaruro w’inanasi, zikawohereza ku isoko mpuzamahanga. Koperative zirimo Koperative Tuzamurane (Kirehe) na Natural Fruit Drier Company (Nyagatare) zumisha Inanasi.

Umuhinzi w’Inanasi z’umwimerere mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Gahara, akagari ka Rubimba, Uwizeyimana Jacqueline, avuga ko mu buryo bwa rusange, ubuhinzi bw’umwimerere (organique), ari ubuhinzi bukoresha ifumbire ikomoka ku bimera cyangwa se ibindi bintu karemano; ni ukuvuga ifumbire n’imiti ikomoka ku bimera.

Ni ubuhinzi kandi bukurikiza amahame yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu buhinzi, aho ibirugize byose byaba ubutaka, amatungo, udusimba duto, abahinzi, n’ibindi byuzuzanya.

Amahame mpuzamahanga ashyiraho amahame-shingiro agenga ubuhinzi bw‘umwimerere, ariko ntagena uko ayo mahame ashyirwa mu bikorwa. Ni yo mpamvu abahinzi ubwabo bishyiriraho uburyo ayo mahame-remezo ashyirwa mu bikorwa bashingiye ku miterere y’ubutaka bwabo n’ibyo babukoreraho.

Ubuhinzi bw’umwimerere bugira akamaro kuko bugira uruhare mu gufasha uruhererekane rw’ibitunga ibihingwa; gufasha kwivugurura kw’ifumbire mu mirima; uburumbuke bw’ubutaka; kubungabunga ubutaka; kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; kurengera urusobe rw’imyaka mu mirima no kuringaniza ibinyabuzima mu mirima.

Gufumbira no kurwanya indwara

Mu buhinzi bw‘umwimerere hakoreshwa uburyo butatu bwizewe mu kubona ifumbire aribwo ingarani, ifumbire y‘imborera ikomoka ku nka, inkoko, ihene, intama, ingurube n’andi matungo, n’ifumbire iva ku bisigazwa by’igihingwa nyir’izina cyangwa se isaso.

Mu buhinzi bw’umwimerere ni ingenzi cyane gutoranya ubwoko bw’imbuto zihangana n’indwara zinyuranye kandi mu gihe kirekire gishoboka. Muri ubu buhinzi w’umwimerere nta miti cyangwa ifumbire yakozwe mu butabire yemerewe gukoreshwa.

Uburyo bwo gusarura Inanasi

Inanasi zigomba gusarurwa zeze neza, zigeze igihe cyo kujyanwa ku isoko. Zisarurirwa mu bitebo by’ibiti cyangwa bya pulasitike, kugira ngo ubwiza bwazo bubungabungwe. Mu gihe cyo gusarura, ni ngombwa kwirinda ko inanasi z’umwimerere zivangwa n’izindi. Inanasi zose kandi zigomba kozwa neza kandi uruti rwazo rugakatwa, kugeza kuri sentimetero ebyiri.

Mu kubika neza umusaruro, mu byo umuntu yitaho harimo gutoranya inanasi zidafite igikomere na kimwe akaba ari zo zibikwa, zikajyanwa ku isoko.

Abakozi bose bagomba kwirinda gukora mu maso y’inanasi, ntibagomba kurya, kunywa cyangwa kunywa itabi bari mu gikorwa, nta muntu wemerewe kujya mu gikorwa arwaye indwara iyo ariyo yose ikomeye kandi Inanasi zigomba gushyirwa mu bikarito cyangwa ibitebo byabugenewe.

Kugenzura ubuziranenge

Duterimbere ONG ivuga ko uburyo bwo gukora ubuhinzi ndetse n’ibyemezo ababukora bafata buri munsi, bigira uruhare rukomeye mu buziranenge bw’ubuhinzi bw’umwimerere.

Bityo ngo ni ingenzi cyane gukorana n’abakozi bashinzwe ubuziranenge buri munsi, mu bintu byose byaba gutera, kwita ku murima, gusarura, kubika umusaruro n’ibindi. Ibyo bigafasha mu kuzuza neza ibitabo byose n’amabwiriza azatuma haboneka ibyangombwa by’umusaruro w’umwimerere.

Bimwe mu byitonderwa harimo kujyana ku isoko inanasi zahinzwe mu buryo bw’umwimerere gusa, kutavanga inanasi z’umwimerere n’izisanzwe, kubika no kwandika neza ibikorwa byose no gukorana n’abashinzwe ubugenzuzi bw’amabwiriza y‘umwimerere.

Uyu muryango uvuga ko ubuhinzi bukozwe neza bukurikije amahame y’umwimerere bufite amahirwe yo kugeza ababukora ku isoko mpuzamahanga.

Ukomeza uti “Nk’uko byashimangiwe bisaba ko buba bwagenzuwe n’ibigo bitanga ibyo byemezo by’umwimerere. Gusa bisaba ubushobozi abahinzi baciriritse badashobora kwibonera. Tukaba dukangurira abafatanyabikorwa batandukanye bari mu buhinzi, gushyira muri gahunda zabo uburyo bwo gufasha abahinzi kubona ibyo byemezo bityo bakagera ku isoko mpuzamahanga. Bityo bakiteza imbere n’imiryango yabo by’umwihariko n’igihugu kigatera imbere muri rusange.”

Duterimbere ONG ni Umuryango nyarwanda washinzwe muri 1987 n’abagore 29 bari bafite intego yo gufasha abagore bagenzi babo bafite amikoro make ariko bashaka gukora, kugirango babashe kugera ku ifaranga binyuze mu kwihangira imirimo iciriritse ibyara inyungu; bityo uruhare rwabo mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho y’imiryango yabo rukagaragara.

Abahinzi b’inanasi z’umwimerere bari gutegura ifumbire ya komposite
Mu gihe cyo gusarura, ni ngombwa kwirinda ko inanasi za Oruganike zivangwa n’izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza