00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Hitezwe ko igihombo ibigo by’indege byahuye na cyo kizagabanuka uyu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 gihungabanyije inzego zitandukanye z’ubukungu zirimo n’urukora ubwikorezi bwo mu ndege muri Afurika, kuri ubu hari icyizere ko igihombo ibigo by’indege byahuye na cyo kizagabanuka mu 2021.

Raporo yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’Ihuriro Nyafurika ry’ibigo by’ingede, yerekanye ko mu mwaka wa 2020, byahombye hafi miliyari 10.21 z’amadolari biturutse ku igabanuka ry’abagenzi.

Ibi byatewe no gufunga imipaka no guhagarika ingendo bya hato na hato byagiye bikorwa mu bihugu bitandukanye umwaka ushize.

Kuva muri Gashyantare, abagenzi bagabanutseho 31% ku isoko rya Aziya na 3% ku isoko rya Amerika ya Ruguru. Muri Werurwe igabanuka ryageze kuri 45% ndetse na 95% muri Mata.

Ingendo zongeye gusubukurwa mu Ukwakira ariko nyuma y’igihe gito zibangamirwa n’icyiciro gishya cy’ubwandu bwa covid-19 mu gihembwe cya kane cy’uwo mwaka.

Nk’uko tubikesha NewTimes, iyi raporo ivuga ko umubare w’ingendo zakozwe mu bigo bitwara abantu mu ndege muri Afurika wagabanutse ku gipimo cya 63%.

Ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 ngo zizakomeza kwigaragaza no mu 2021 ariko hari icyizere ko igihombo ibi bigo byahuye na cyo kubera ubuke bw’abagenzi kizagabanuka kikagera nibura kuri miliyari 8.35 kivuye ku 10.21 z’amadolari.

Iki cyizere gishingiyr ku kuba ibihugu byinshi biri kugenda bifungurira imipaka ibindi byo kuri uyu mugabane wa Afurika harimo no koroshya ibyo gutanga visa. Ibihugu 32 muri Afurika bikaba byaramaze kwemera ko abagenzi bahabwa visa bageze mu gihugu.

Ibigo by'ubwikorezi mu ndege byagizweho ingaruka na Covid-19 ariko hitezwe ko igihombo byahuye na cyo kizagananuka uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .