00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yafunguye iduka rishya i Remera ku Gisimenti (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi make Canal+ ifunguye Ishami mu Rwanda, yatangiye kugaba amaduka mu duce dutandukanye ihereye mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Gicurasi 2021, yatashye iduka rya Remera riherereye ahazwi nko ku Gisimenti.

Nyuma yo gufungura iri duka, Abizera Aimé ushinzwe Ubucuruzi muri Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yabwiye abanyamakuru ko batangiye gusubiza ibyifuzo by’abakunzi babo.

Yagize ati “Turi kugerageza kwegereza abakiliya bacu ibicuruzwa byacu.”

Yakomeje avuga ko bafite gahunda yo gufungura amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali mbere yuko bagera mu yindi mijyi itandukanye.

Iduka rishya rya Canal+ riherereye i Remera rije ryunganira iryafunguwe mu isoko rya Nyarugenge.

Nyuma yo gufungura aya maduka, Canal+ yiteguye gufungura irindi duka mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma yo kurangiza gufungura amaduka mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, Abizera yavuze ko bazakomereza mu zindi ntara zigize igihugu.

Canal+ kugeza ubu ikorera mu bihugu birenga 20 bya Afurika, yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2012.

Avuga ku mwihariko wa Canal+, Abizera yavuze ko bagerageje kumanura ibiciro. Ati “Ubu 5000 Frw gusa umuntu ashobora kureba Canal+ by’umwihariko amashene yose yo mu Rwanda.”

Usibye ibiciro biri hasi Abizera yijeje abakiriya ba Canal+ ko babahishiye byinshi muri iyi minsi Isi yitegura imikino ya Euro 2020 iteganyijwe ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 11 Nyakanga 2021.

Iduka rishya rya Canal + riherereye ku Gisimenti i Remera
Abakobwa b'uburanga ni bo bahaga ikaze abashyitsi bitabiriye ibi birori
Abayobozi ba Canal+ bafungura iduka rya Gisimenti
Bitegereza uko iduka ritatse
Iduka rya Canal+ i Remera
Abakobwa b'uburanga mu bakozi bahawe akazi muri iri duka
Akazi katangiye...

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .