BNR yemeje ko CBA yegukana burundu Crane Bank ishami ry’u Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Gashyantare 2018 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yemeje ko Banki y’Ubucuruzi, CBA, yegukana burundu Crane Bank ishami ry’u Rwanda, nkuko biri mu masezerano y’ubugure iyi banki y’Abanya-Kenya yagiranye na DFCU Bank.

Crane Bank Uganda yari ifite ishami mu Rwanda, yaguzwe na DFCU Bank, nayo ikorera muri Uganda, nyuma y’uko igize igihombo gikabije ndetse imicungire yayo ikegurirwa Banki Nkuru y’Igihugu.

Muri Kamena 2017, CBA yumvikanye na DFCU Bank, ku masezerano yo kugura Crane Bank ishami ry’uRwanda, gusa byagombaga kubanza kwemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, iya Uganda n’iya Kenya.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi Mukuru wa CBA, Isaac Awuondo, mu cyumweru gishize, yatangaje ko izi banki zemeje amasezerano y’ubugure yagiranye na DFCU Bank, kandi bishimiye kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda.

Yagize ati “Kwinjira ku isoko ry’u Rwanda bizatuma igera ku ntego zayo zo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi isanganywe muri Afurika, guhanga udushya no kuzana ibisubizo bizafasha abakiriya kugera ku nzozi zabo z’iterambere.”

Akomeza avuga ko by’umwihariko kugura iyi banki bizatuma CBA ibasha kugira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga serivizi z’imari itanga ku isoko.

CBA ikorera muri Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda. Imaze imyaka 56 itanga serivisi z’imari muri Afurika y’Iburasirazuba. Binyuze mu gutanga serivisi z’imari ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 32 muri aka karere, ikaba ifitanye imikoranire ikomeye n’abatanga serivisi za Mobile Money.

CBA ikorera mu Rwanda kuva muri Mutarama 2017 nk’Ikigo cy’imari iciriritse, iguze iyi Banki mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda no mu karere nk’intego yayo.

CBA ikigera mu Rwanda ku bufatanye na MTN Rwanda yahise itangiza serivisi yo kubitsa no kuguriza hakoreshejwe telefoni igendanwa izwi nka MoKash.

Kugeza ku wa 30 Nzeri 2017, CBA yari ifite umutungo wa Miliyari 2.3 z’amadolari, yatanze inguzanyo za miliyari 1.3 z’amadolari, ayabikijwemo angana na miliyari 1.9 z’amadolari, mu gihe inyungu y’abanyamigabane yo yanganaga na miliyari 0.3 z’amadolari.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa CBA ntiburatangaza niba buzagumana izina iyi banki yari isanganywe.

Urutonde rwa Banki zemewe mu Rwanda rwo muri Kamena 2017, rugaragaza ko hari banki 11 z’ubucuruzi zirimo na Crane Bank Rwanda, ibigo by’imari iciriritse bine, Banki imwe y’iterambere na Banki ya Koperative imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza