Kwamamaza

BNR yasobanuye impamvu yo guta agaciro k’ifaranga

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 11:48' na Rabbi Malo Umucunguzi


Banki Nkuru y’u Rwanda, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda kimwe n’ubw’Isi muri rusange bukomeje kugenda buhoro, ku buryo izamuka ry’umusaruro mbumbe w’ibihugu utari guhura n’ibipimo byari byariyemejwe, biturutse ahanini ku miterere y’isoko mpuzamahanga.

Urugero ni nko ku bihugu byateye imbere aho mu 2016 umusaruro mbumbe wabyo uzazamuka kuri 1.8% ugereranyije na 1.9 yateganywaga muri Mata 2016 na 2.2% muri Nzeli 2015.

Mu bihugu biri kuzamuka n’ibiri mu nzira y’amajyambere nabyo biragerwaho n’ingaruka zituruka ku kugenda gahoro k’ubukungu bw’u Bushinwa cyane ku bihugu byungukira mu kohereza hanze ibicuruzwa, aho uyu munsi umusaruro wabyo byitezwe ko uzamuka 4.1% ugereranyije na 4.5% yari yitezwe.

Ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yatangazaga uko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri ku Isoko mpuzamahanga nacyo kigerwaho n’izi mpinduka.

Rwangombwa yagaragaje ko kugeza muri Kamena 2016 u Rwanda rwongereye ibyo rwohereza mu mahanga ho 16.5%, ariko amafaranga byinjije agabanukaho 2.4%, kuko kugeza muri Kamena 2016, u Rwanda rwinjije miliyoni 268.6USD avuye kuri miliyoni 275.12 USD yinjiye mu gihe nk’icyo mu 2015.

Rwangombwa yagize ati “Ibi byatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro bya bimwe mu byoherezwa mu mahanga, harimo amabuye y’agaciro (-36.6%), icyayi (-5.7%), ikawa (-9.2%) n’ibindi (-o.9%). Gusa ibyoherejwe mu mahanga byiyongereyeho 16.5%, ahanini bishingiye ku ikawa (+10.9%) n’ibyagiye bitunganywa bigasubizwa mu mahanga byiyongereyeho 54.1%.”

Ibyatumijwe mu mahanga mu gice cya mbere cya 2016 byo byiyongereyeho 3.3%, bigera kuri miliyoni 1171.25 z’amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni z’amadolari 1134.10 mu 2015, ndetse ingano yabyo yiyongeraho 5.1%.

Mu byatumijwe mu mahanga birimo Isima, isukari, ingano n’umuceli, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena byatwaye miliyoni 98.3%, mu gihe nko mu 2015 mu gihe nk’iki byari bimaze gukoreshwaho miliyoni 175.1 USD.

Mu byoherejwe mu mahanga byo birimo Ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro u Rwanda rwabibonyeho miliyoni 92.4 z’amadolari mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, zivuye kuri miliyoni 119.7 z’amadolari mu gihe nk’icyo mu 2015.

Ubucuruzi bukorwa mu buryo busanzwe (informal trade) hamwe n’ibihugu by’abaturanyi bwazamutse 28.3%, bwinjiza miliyoni 66.2 z’amadolari mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 avuye kuri miliyoni 51.6 z’amadolari mu gihe nk’icyo mu 2015.

Uruhare mu igabanuka ry’agaciro ka FRW

BNR igaragaza ko ufatiye nko mu Ukuboza 2015, kuwa 16 Kanama 2016 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 6.9% urigereranyije n’idolari rya Amerika, na 9.4% ugereranyije n’iri-Euro. Ibi ngo byatewe ahanini n’ubuke bw’ibyoherezwa mu mahanga, ubwinshi bw’ibikenewe gutumizwa hanze n’ugukenerwa kw’idolari mu bigo bitandukanye.

Gusa Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibi bitafatwa nk’igikuba cyacitse mu gihugu, ko hari ubwo bitanga amahirwe y’ubucuruzi ku nganda zo mu gihugu, atanga urugero nko kuri CIMERWA yari yarananiwe gucuruza isima mu bihugu by’akarere.

Ati “Ntabwo turi ikirwa, turi ku isoko mpuzamahanga.Ihangana ry’ifaranga ryawe rigira agaciro mu kongera ibyo wohereza mu mahanga cyangwa kuzamura ibyo ukoresha mu gihugu. Iyo ifaranga ryacu ridahinduye agaciro, ubukungu bwacu ntabwo bugenda neza.”

Hari imishinga ihanzwe amaso

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Emmanuel Hategeka, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kwihaza mu bijyanye n’umuceli kugera mu 2018, kandi ubu hari gushorwa imari muri ubwo buhinzi, nubwo hakiri imbogamizi mu guhinga ingano.

Yavuze ko mu gukomeza kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, rukomeje gushyira ingufu muri gahunda yo gukoreshwa ibikorerwa mu Rwanda, ndetse leta iheruka kwemerera abashoramari kubaka uruganda rutunganya isukari mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo kugeza ku isoko toni 100 000 ku mwaka.

Uru ruganda rwitezweho gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kwigira, by’umwihariko mu birebana n’umusaruro w’isukari y’imbere mu gihugu mu mwaka wa 2020.

Ndahimana Emmanuel umuhinzi w’ingano, yavuze ko ubu hari ubushakashatsi buri gukorwa bareba niba ingano zo mu Rwanda zishobora gukora ibyo izitumizwa hanze zikorwamo.

Ati “Turi mu bushakashatsi tureba niba ingano zera mu Rwanda zavamo ibintu nk’imigati, kandi twaranabigerageje no mu imurikagurisha riheruka.Gusa ubu habayeho ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe n’uruganda rwacu ruri i Nyamagabe rwarahagaze, ariko ndizera ko nko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere tuzaba twagikemuye.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Monique Nsanzabaganwa

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved