BNR igiye kugabanya igihe kwishyurana kuri Chèque byatwaraga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Werurwe 2018 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Kwishyurana hakoreshejwe sheki (Chèque) bigiye kujya bitwara amasaha atarenze ane kugira ngo umuntu wishyuwe abone amafaranga kuri konti ye mu gihe byashoboraga gutwara iminsi igera kuri ibiri.

Ubusanzwe iyo umuntu yashakaga kwishyura mugenzi we badahuje banki cyangwa ikigo cy’imari byatwaraga umwanya munini. Byasabaga ko uwishyura yandika sheki agashyira umwirondoro w’uwo yishyura ndetse na nimero ya konti amafaranga azoherezwaho, iyo sheki akayijyana kuri banki cyangwa ikigo cy’imari akorana na cyo.

Iyo banki na yo yahitaga ihamagara banki umukiliya wishyuwe akoresha bagahurira kuri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bagahererekanya izo sheki, amafaranga akabona kwishyurwa.

Kuri ubu hagiye gutangizwa uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzwi nka Chèque Truncation System (CTS) , aho banki y’uwishyura izajya ifata sheki ikayifotora, ikayishyira muri iyo ‘Système’ ihuriweho n’ibigo by’imari ndetse na BNR.

Iyo foto ya sheki yishyurwa ikimara kugera muri Système, BNR izajya igenzura ko nta kibazo kirimo ubundi ihite itanga uburenganzira amafaranga ajye kuri konti y’uwishyurwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Banki ya CBA, Christian Dingida yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko bizagabanya umwanya byatwaraga ngo umuntu yishyurwe ndetse n’umwanya banki zataga zijya guhurira kuri BNR.

Dingida yavuze ko kuri ubu bizajya bitwara amasaha make kugira ngo uwishyuwe hakoreshejwe sheki yakire amafaranga kuri konti ye, aho kuba iminsi ibiri nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Urugero niba sheki itanzwe mbere ya saa yine za mu gitondo, amafaranga azishyurwa mbere ya saa saba uwo munsi. Niba sheki itanzwe nyuma ya saa saba izishyurwa mbere ya saa yine ku munsi ukurikiraho.”

Umuyobozi ushinzwe ibyo kwishyurana muri BNR, John Karamuka yavuze ko ubwo buryo buzatangira gukora mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Banki zari zigikora igerageza, ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza