BK yungutse miliyari 26.1 Frw mu mezi icyenda ya mbere ya 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yatangije ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, mbere yo kwishyura imisoro, inyungu yayo yazanutseho 5.1%, ikagera kuri miliyari 26.1 Frw ivuye kuri miliyari 24.9 Frw zabonetse mu gihe nk’icyo umwaka ushize.

Iyi Banki ya mbere nini mu Rwanda, yatangaje ko kugeza ku wa 30 Nzeri, inyungu uvanyemo imisoro yari miliyari 17.7 Frw ivuye kuri miliyari 16.5 Frw zabonetse mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka ushize.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BK, Nathalie Mpaka, yavuze ko iyi nyungu yaturutse ku buryo BK ikomeje gukorana n’abakiliya bayo.

Yavuze ko urebye igihembwe cya Gatatu cy’uyu mwaka wonyine BK yungutse miliyari 6.3Frw zivuye kuri miliyari 5.8Frw zabonetse mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka, nyuma yo kwishyura imisoro.

Yakomeje agira ati “Hari n’icyizere gikomeye ku bakiliya bacu kubera ko amafaranga abitswa n’abakiliya yazamutseho 14% guhera mu Ukuboza, iyo ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize, twarazamutse cyane kuko twavuye kuri miliyari 392.7Frw agera kuri miliyari 477.3 Frw. Izo ni hafi miliyari 80 Frw ziyongereyeho ku mafaranga abitswa n’abakiliya.”

Kugeza kuwa 30 Nzeri kandi BK yatanze inguzanyo ingana na miliyari 452.6 Frw ugereranyije n’igihembwe cya gatatu mu mwaka ushize, aho hari hamaze gutangwa miliyari 400.5Frw.

Kugeza mu mpera z’igihembwe cya gatatu kandi iyi banki yabashije kuzamura umutungo mbumbe wayo ugera kuri miliyari 761.3, ugereranyije na miliyari 596.4 zabarwaga mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Desire Rumanyika, yavuze ko Banki ya Kigali irimo gukura ari na ko irushaho guha serivisi nziza abakiliya bayo, aho yashyizeho uburyo bwo gukurikirana amakuru y’abakiliya, mu buryo yise CRM, ngo ab’indahemuka bahabwe inguzanyo ku giciro gito.

Yagize ati “Ni uburyo budufasha kumenya amakuru aturutse ku bakiliya, tukamenya ibibazo bafite ariko nabo bakamenya ibyo tubagenera mu buryo bwihuse. Ibyo rero bizadufasha ngo tumenye serivisi tubaha, kuzongera cyangwa kuzongerera ubuziranenge.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Desire Rumanyika, yavuze ko Banki ya Kigali irimo gukura ari na ko irushaho guha serivisi nziza abakiliya bayo

Yavuze ko ari ibintu bihoraho ariko banashyizemo imbaraga mu gihe iyi banki iri kwizihiza imyaka 50 imaze iha serivisi abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Ibi byose turabikora ngo abakiliya bacu bishime, ariko binatuma abakiliya dufite uyu munsi tubongera, bafungura amakonti mashya, ubukangurambaga bwa Bigereho nabwo buri kudufasha ngo abantu bafungure amakonti kandi banatsindira ibihembo.”

“Iyo uri umukiliya mwiza, umaranye igihe na banki, bituma ubona inyungu ku nguzanyo iri hasi. Abakiliya rero twababwira ko kugumana na banki ni ukwiteganyiriza.”

Rumanyika yavuze ko akurikije uburyo banki iri gutera imbere, hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira igeze ku rwego yifuzaga.

KB igiye kuzamura imari shingiro

Banki ya Kigali iteganya ko kuwa 6 Ukuboza abanyamigabane bayo bazakorana ngo baganire ku kongera imari shingiro hanarebwa uburyo byazakorwamo.

Rumanyika yakomeje agira ati “Turi kugerageza kongera ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo dutange serivisi nziza. Ibyo byose rero bisaba amafaranga. Kugira ngo ukomeze gutanga inguzanyo, hari ibipimo banki nkuru ishyiraho bituma urugero runaka ukuraho bigomba kujyana n’imari shingiro ufite, icyo ni kimwe.”

“Icya kabiri kugira ngo ujyane n’ikoranabuhanga nk’uburyo bwo gukoresha konti mu ikoranabuhanga (digital banking), bisaba amafaranga. Navuga ko aribyo bintu bibiri byatumye inama y’ubuyobozi isaba ko imari shingiro yazamurwa, kugira ngo tubashe gukomeza gukura, dutanga inguzanyo, dutanga serivisi zindi, ariko tunubahiriza ibipimo bya banki nkuru y’igihugu.”

Abakozi ba BK ubwo hamurikwaga uko iyi banki yitwaye mu mezi icyenda ya mbere y'uyu mwaka
Thierry Nshuti ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya BK
Umuyobozi ushinzwe imari muri BK, Nathalie Mpaka, yavuze ko inyungu yaturutse ku buryo BK ikomeje gukorana n’abakiliya bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza