00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yahembye abanyeshuri bahize abandi muri AUCA, ibasaba kugira umuco wo kwizigamira

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri batatu bahize abandi mu barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA).

Aba banyeshuri bahembwe miliyoni eshatu, buri umwe ahabwa miliyoni 1 Frw mu muhango wo gusoza amasomo yabo wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza kiri mu Mujyi wa Kigali i Masoro.

Abahembwe ni abarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, iki gihembo bagihawe mu kubashishikariza kugira umuco wo kwizigama biri muri gahunda za BK zo gushyigikira uburezi n’urubyiruko muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri BK, Mutimura Benjamin, yagize ati “Banki ya Kigali iteza imbere uburezi. Twahembye abanyeshuri bitwaye neza kuko dushyigikiye ko batera imbere, akaba ari muri urwo rwego twahembye abo mu cyiciro cya kabiri kuko twifuza ko bakomeza kuzamuka."

“Aya ni amafaranga y’ishimwe twabageneye dushaka kubashishikariza kwizigamira kuko ntawugera ku iterambere atizigamiye."

Yakomeje ashishikariza abanyeshuri n’urubyiruko rurangiza kaminuza muri rusange kugana iyi banki bakabafasha gutera imbere mu mishinga yabo.

Yagize ati “Dufite serivisi z’abanyeshuri muri BK kuko twifuza ko batera imbere, tubaha inguzanyo, uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe amakarita, tukabafasha mu mishinga yabo binyuze muri porogaramu zitandukanye nka "BK Urumiri.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuze ko BK yabateye ingabo mu bitugu nk’abarangije kaminuza, amafaranga babahaye azabafasha mu buzima bagiye gutangira.

Umuhinde wiga mu Rwanda, Kusar Fatema, yavuze ko asanzwe azi BK nka banki ikomeye mu Rwanda, igihembo bamuhaye agiye kugiheraho akomeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yagize ati “BK nyizi nk’ imwe mu mabanki akomeye mu Rwanda kubera ibikorwa byabo. Iki gihembo nzagishora mu masomo yanjye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.”

Rutakayile Samuel we yagize ati “Ndanyuzwe no kuba natekerejweho na BK ntabwo ari buri gihe ikigo gifata umwanya kigashimira abakoze neza. Ibi byanteye ubushake bwo gukomeza gukora cyane.”

Ibi abihuje na Sahili Ntanyi Raël wavuze ko atumvaga ko BK yakora igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bitwaye neza.

Yakomeje ati “Amafaranga bampaye ngiye kuyakoresha mu bikorwa bizanteza imbere.”

Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA), yashyize ku isoko abanyeshuri 391, barangije mu mashami arindwi arimo Uburezi, Ubuzima, Icungamutungo n’andi.

Aya mafaranga Kusar Fatema yavuze ko azayifashisha mu gukomeza amashuri ye
BK yahembye abanyeshuri bahize abandi muri AUCA
Sahili Ntanyi Rael yavuze ko atiyumvishaga ko yahabwa igihembo na BK
Umuhinde wiga mu Rwanda, Kusar Fatema, ari mu bahembwe
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri BK, Mutimura Benjamin, yavuze ko bahembye aba banyeshuri mu rwego rwo kubashyigikira no kubashishikariza umuco wo kwizigama
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .