00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizasaba iki ngo agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kiyongere imbere y’idolari?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Guta agaciro kw’ifaranga ni iki? Ni igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu runaka imbere y’idolari cyangwa iri-Euro. Uko kugabanyuka kw’agaciro gukunze kugaragara mu bihugu bifite ubukungu ahanini bushingira ku biva mu mahanga, bikarushaho iyo ari mu bihe bigoye.

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho ibihombo bya hato na hato mu bukungu ku Isi yose. By’umwihariko, imirimo myinshi, inganda n’ahandi abantu bavanaga serivisi harafunzwe, benshi babura akazi kari kabatunze.

Ibihombo bituruka mu gufunga k’ubucuruzi hirya no hino bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi. Baba ba nyiri ubucuruzi n’abakozi babo bari mu bibazo by’ubukungu kubera ingamba zigenda zifatwa zigamije guhangana n’icyorezo.

Ubwiyongere bw’abapfa, guhangayika mu baturage, ubushobozi buke bw’inzego z’ubuzima mu guhangana n’icyo cyorezo, guhagarika ibikorwa mu nganda byose byagize ingaruka ku gaciro k’amafaranga ibihugu bikoresha.

Imwe mu ngaruka zikomeye icyorezo cyateje harimo ubwiyongere bw’ibiciro by’ivunjisha. By’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu nk’u Rwanda aho ubukungu bushingiye ahanini ku byinjira mu gihugu, ibiciro by’ibicuruzwa biriyongera igihe cyose kubona amafaranga y’amahanga bihenze.

Kubera ko ibicuruzwa byinshi byinjira mu gihugu biba byaranguwe mu madolari, uko bikomeza kwinjira ku bwinshi ni ko idolari rihenda kuribona imbere mu gihugu bikaba ingume. Ibyo bigabanya ubushobozi bw’abaturage bwo kuba bahaha kuko ibicuruzwa bihenda, amikoro yabo akaba make. Ni ibintu biri kuba no mu gihugu nkomokamo cya Turikiya.

Kubera icyorezo cya Covid-19, ifaranga ryo muri Turikiya (Lira) ryataye agaciro cyane imbere y’idolari. Kubera iyo mpamvu, ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi, ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa n’ibindi byangombwa nkenerwa biri kwiyongera ari nako bisubiza inyuma imibereho y’abaturage.

Icyakora hari uburyo bwo kugabanya izo ngaruka mu gihe kiringaniye aho kuba ibibazo bikaba byavamo ibisubizo. Igisubizo ni ukongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu no gukora amavugurura mu bijyanye n’inganda.

U Rwanda rwateye intambwe nziza muri ubu buryo rwongera ingano y’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu ari nako rureshya abashoramari mvamahanga kuza gushora mu gihugu.

Kugeza ubu, u Rwanda ni igihugu cyiteranyiriza imodoka kandi kigakora telefone zacyo zigezweho. Ni urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika biri mu nzira y’iterambere.

Nk’uko benshi babyibuka, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mezi ashize. Imwe mu ngingo ikomeye yavuzeho mu ruzinduko rwe, ni uko ashaka kongera ubucuruzi hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Uru ruzinduko rwari rugamije gushishikariza abashoramari b’Abafaransa kuza kuyishora mu Rwanda. Nemera ko Macron ari muri gahunda yo gushakisha inshuti nshya muri Afurika nk’uko ibindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, Brésil na Turikiya biri guharanira kugira ijambo kuri uwo mugabane.

Nubwo intego nyamukuru ya ruriya ruzinduko isa nk’aho ari iya Politiki, ikigaragara cyo ni uko rwari rugamije no kongera umubano mu by’ubucuruzi hagati y’u Burayi n’u Rwanda. U Rwanda ni igihugu gishaka kwibona ku rundi rwego kibifashijwemo n’aho giherereye, ubukungu bwacyo butera imbere, inganda no kuba gifite urubyiruko rwiyongera.

U Rwanda rumaze igihe kinini ruhagaze neza kandi ubukungu bwarwo buzamuka. Ni isoko ryiza ku bashoramari b’abanyamahanga bashaka kwinjira ku isoko ryagutse rya Afurika.

Nubwo hari ibibazo byasubije inyuma ubukungu kubera icyorezo, u Rwanda ruzabasha kubisohokamo rwongera ibyo rwohereza hanze, bivuze kongera imbaraga mu gukorera mu gihugu ibicuruzwa byinshi no gukomeza kureshya abashoramari nyuma ya Covid-19.

Nibigenda gutyo, ni ikimenyetso cyiza cy’uko agaciro k’ivunjisha k’ifaranga ry’u Rwanda kazasubira ku murongo mu bihe biri imbere. Abayobozi bo barabibona neza ko ubukungu bw’u Rwanda buzongera kumera neza mu gihe kiri imbere hashingiwe ku mavugurura ariho uyu munsi n’ingamba zigenda zifatwa.

Iyi nkuru yakuwe mu Cyongereza. Yatambutse bwa mbere kuri The New Times. Cem Perdar wayanditse ni Umuyobozi mu ruganda rwa Pakmaya rufite icyicaro muri Turikiya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .