Banki ya Kigali yahinduye izina, yongera n’imari shingiro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane ba Banki ya Kigali (BK), yateranye kuri uyu wa Gatatu yemeje ko ‘Bank of Kigali Ltd’ ihindura izina ikaba ‘BK Group Plc’ kugira ngo ibashe kwagura serivisi zayo maze ihinduke ikigo cy’ishoramari kibumbatiye ibindi.

Izi mpinduka zemejwe mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, BK yatangije ikigo BK TecHouse gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, cyiyongera ku cy’Ubwishingizi, BK General Insurance n’igifasha mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, BK Securities.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubwo iyi banki yatangiraga mu Ukuboza 1966 yakoraga akazi ko kwakira amafaranga no gutanga inguzanyo gusa, ariko uko yagiye ikura, hagiye hashingwa ibindi bigo by’ubucuruzi biyishamikiyeho.

Yagize ati “Ubu ngubu nk’abanyamigabane ba BK ntabwo mukiri abanyamigabane ba BK gusa, muri abanyamigabane ba sosiyete nini ifite amasosiyete menshi ashamikiye kuri Banki ya Kigali, mu bwishingizi no mu zindi nzego.”

“Ibyo ngibyo n’ubundi byakorwaga ariko ubu ngubu tubishyize mu nyandiko nziza ivuga ko Banki ya Kigali yabaye ikigo gihuza sosiyete nyinshi, ikubiyemo ibikorwa bya serivisi z’imari harimo Banki, ubwishingizi n’ibindi.”

Nk’uko byatangajwe mu myanzuro yatowe, “BK Group izakora nka sosiyete ibumbye izindi, igenzura imikorere y’amasosiyete yabyawe na yo ndetse no kugenzura imikoranire iyo ariyo yose yaba hagati y’amasosiyete yabyawe nayo n’izindi sosiyete cyangwa izindi nzego.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman, yavuze ko Dr Diane Karusisi wayoboraga Banki ya Kigali, yaba Umuyobozi Mukuru ku rwego rw’ikigo cyose ariko agakomeza gufasha banki ku giti cyayo.

Nyuma y’ihindurwa rya zimwe mu ngingo z’amategeko yari asanzwe, inteko rusange yahaye ububasha inama y’ubutegetsi yo gushyiraho ikigo gishya mu izina rya ‘Bank of Kigali Limited’ nka sosiyete y’abanyamigabane ibyawe na BK Group PLC, inayiha ububasha bwo gushyiraho inama y’ubutegetsi yayo n’umuyobozi wayo no gukurikiranya inyandiko zose ziteganywa n’amategeko.

Hemejwe no kuzamura imari shingiro

Holtzman yavuze ko BK imaze kuba ikigo cy’imari gikomeye mu Rwanda kuko gifite hejuru ya kimwe cya gatatu cy’isoko ry’imari mu gihugu, ariko ngo iyo uri imbere uba ufite akazi gakomeye ko guharanira kudatsikira na gato, bitabaye ibyo abo muhanganye bakagucaho.

Ibyo ngo bigomba kugendana n’imikorere mishya, banki ikongerera imbaraga serivisi itanga ndetse ikazana inshya zirimo no kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga haba muri banki no mu bigo bibangikanye nayo.

Inama idasanzwe y’abanyamigabane yanzuye ko imari shingiro isanzwe yongerwaho miliyari eshatu na miliyoni 480 Frw, bihwanye n’imigabane isaga miliyoni 348 ku giciro cya 10 Frw ku mugabane.

Ibyo bivuze ko imari shingiro ya BK Group yageze kuri miliyari 10 miliyoni 504 n’ibihumbi 600, bihwanye n’imigabane miliyari imwe, miliyoni 50 n’ibihumbi 460 ku giciro cya Frw 10 ku mugabane.

Nyuma yo kuzamura imari shingiro, Dr Karusisi yavuze ko uko banki igenda izamura ibikorwa byayo ari nako irushaho kugenda iguriza abantu benshi, ari nako isabwa imari shingiro yisumbuye akurikije uko imibare yagiye izamuka.

Yakomeje agira ati “Nidukomeza kuzamuka kuri icyo gipimo nk’uko byagiye bimera mu myaka ishize, imari shingiro yacu yagabanuka vuba, ari nayo mpamvu dushaka kongera imari shingiro ngo tubashe kuzamura ubucuruzi bwacu.”

Yanavuze ko bifuza ko serivisi batanga z’ubwishingizi zakwaguka zikagera ku Banyarwanda bose, ndetse Holtzman avuga ko bateganya uburyo bwo kohererezanya amafanga kuri telefone nk’uko bikorwa kuri M-Pesa mu bihugu nka Kenya.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubwo iyi banki yatangiraga mu 1966 yakoraga akazi ko kwakira amafaranga no gutanga inguzanyo gusa
Abayobozi ba BK mu kiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi w'Ikigega Agaciro Development Fund, Kayonga Jacques, yari umutumirwa mu Nteko rusange
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Gatera Jonathan
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman, aganira n'abanyamakuru nyuma y'Inteko rusange y'abanyamigabane ba BK
Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane ba Banki ya Kigali (BK) yemeje ko ‘Bank of Kigali Ltd’ ihindura izina ikaba ‘Bank of Kigali Group PLC’

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza