Ni ku nshuro ya 28 Global Finance itanze ibi ibihembo, aho ihitamo amabanki yakoze neza mu bihugu 150 byo muri Afurika, Amerika y’amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, u Burayi, Aziya ndetse n’ibirwa bya Caraïbes. Kuri iyi nshuro Global Finance yahaye ibihembo Banki 35 zo ku mugabane wa Afurika zabashije kwesa imihigo, zigakora neza.
Banki ya Kigali yabaye imwe muri izo Banki zesheje imihigo, nyuma y’uko igaragaje ubudasa mu kuzahura iterambere no gushyiraho ingamba z’ubukungu butajegajega cyane cyane muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yagize ati"Muri Banki ya Kigali, ni intego yacu yo guhindura ubuzima n’imibereho by’abatugana. Iki gihembo kije nk’ubuhamya nyabwo bw’uko twiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza z’imari ku bakiriya bacu.”
Umuyobozi wa Global Finances watanze ibi bihembo, Joseph D. Giarraputo yashimye izi banki zahembwe, avuga ko ziri kugira uruhare rukomeye mu kugarura ku murongo ubukungu bw’Isi.
Ati “Amabanki ari kugira uruhare rukomeye mu gusubiza ku murongo ubukungu ku isi hose. Banki zesheje imihigo twahaye ibihembo zagize uruhare runini mu gutuma ibintu bisubira mu buryo no kwerekana ikizakorwa mu bihe biri imbere.”
Yongeraho ati “Isuzuma ry’uyu mwaka ni ingenzi cyane kandi rifite agaciro gakomeye kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose mu mateka y’imyaka 28 ibi bihembo bitangwa, kubera ibihe by’ubukungu byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19”.
Global Finances yashinzwe mu 1987, ifite icyicaro gikuru i New York muri Amerika ikagira ibiro hirya no hino ku isi.
Iki kinyamakuru gikora urutonde rwa Banki zahize izindi buri mwaka ku rwego mpuzamahanga. Ibi bihembo bikaba byarahindutse igipimo cyizewe cy’indashyikirwa ku muryango w’abari mu by’imari ku isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!