Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 125 $ yo gukwirakwiza amashanyarazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 125 z’amadolari (abarirwa muri miliyari 106 Frw) yo guteza imbere serivisi zo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Iyi nguzanyo yasinyiwe kuri uyu wa Mbere, ni icyiciro cya mbere cy’inguzanyo Banki y’isi yageneye u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ingana na miliyoni 325 $ (hafi miliyari 271 Frw) yo guteza imbere urwego rw’ingufu.

Iyi nguzanyo u Rwanda ruzatangira kuyishyura nyuma y’imyaka itandatu ku nyungu ya 0.78 %. Izishyurwa mu gihe cy’imyaka 38.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ariyo nguzanyo nini Banki y’Isi igeneye u Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ingufu, ikazarufasha kugera kuri gahunda yihaye yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose mu myaka irindwi iri imbere.

Yagize ati “Dukeneye amashanyarazi kugira ngo agere ku bigo by’amashuri, ku baturage basanzwe, ibigo by’ubucuruzi, atume inganda zacu zitera imbere …bizadufasha kugeza amashanyarazi ku baturage no mu micungire myiza yayo, tugabanya ibihombo ndetse no kureba niba umuriro ugera ku baturage uko bikwiye.”

Kugeza ubu, leta itangaza ko abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi bangana na 40 %, bikaba byitezwe ko mu myaka itatu iri imbere bazaba bageze kuri 70 %.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu, amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine, yavuze ko iyi nguzanyo ya Banki y’Isi igiye kwifashishwa mu gusana imiyoboro yangiritse hirindwa ibihombo byaterwaga n’umuriro upfa ubusa bigatuma ikiguzi cy’umuriro ku baturage kizamuka.

Kamayirese kandi yavuze ko bizanagabanya gucikagurika kwa hato na hato k’umuriro kubera ibikorwaremezo bishaje.

Umuyobozi wa Banki y’Isi, Ishami ry’u Rwanda, Yasser El Gamal, yavuze ko intego u Rwanda rufite zo kugeza umuriro ku baturage bose ziri mu cyayiteye kurwemerera iyo nguzanyo.

Yavuze ko kandi bagendeye ku byo u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ingufu ,n’ahamaze kugezwa umuriro w’amashanyarazi ngo bibaha icyizere ko n’iyo nguzanyo batanze izagira akamaro.

Yagize ati “U Rwanda rufite intego nziza mu nzego nyinshi ariko by’umwihariko mu rwego rw’ingufu. Ni igihugu cyifuza kugeza umuriro w’amashanyarzi ku bantu bose mu gihe cya vuba. Guverinoma yakoze amavugurura ashimishije muri uru rwego. Ubu intego ni kugeza umuriro kuri bose kandi mu buryo bworoheye umuturage […] Ibyiza byagezweho u Rwanda rukwiye kubyishimira kandi nta kindi gihugu turabibonamo.”

Banki y’Isi isanzwe ifasha u Rwanda mu bijyanye n’ingufu, imaze gutangamo miliyoni 386.7 z’amadolari harimo nk’umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzaba ruhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete (iburyo) n’ Umuyobozi wa Banki y’Isi, Ishami ry’u Rwanda, Yasser El Gamal mu isinywa ry’amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 125 $
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu, amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine n'Umuyobozi wa EUCL, Kalisa Jean Claude
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete asobanura igiteganyijwe gukoreshwa inguzanyo yavuye muri Banki y’Isi
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El Gamal

Amafoto:Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza