Bank of Kigali Plc yatangaje imikoranire na Temenos mu guteza imbere ikoranabuhanga ryayo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Bank of Kigali Plc yatangaje ko yinjiye mu mikoranire na Temenos AG (SIX: TEMN), sosiyete ikomeye mu Busuwisi, mu gukora porogaramu zigezweho z’ikoranabuhanga zifashishwa n’ibigo by’imari.

Temenos ni sosiyete y’i Génève mu Busuwisi izobereye mu gukora porogaranmu zigezweho zifashishwa n’ibigo by’imari n’amabanki akomeye ku Isi.

Iyo sosiyete ikorana n’ibigo bisaga 3000 ku Isi, birimo banki 41 zikomeye.

Itanga porogaramu zigezweho zifashishwa muri serivisi zitandukanye nko kubitsa, kwishyurana, gucunga umutungo, guha serivisi abakiliya n’ibindi.

Bank of Kigali Plc yatangaje ko yahisemo gukorana na Temenos ngo ibafashe mu kongerera ubushobozi urwego rw’ikoranabuhanga bari basanzwe bifashisha, mu rugendo icyo kigo kirimo rwo kwagura ibikorwa byacyo mu Karere ndetse no kugeza serivisi z’imari kuri bose.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru nyuma y’amasezerano y’imikoranire, Bank of Kigali Plc yatangaje ko kuba ikoranye na Temenos izwiho kugira porogaramu zigezweho kandi zihora zivugururwa, bizafasha mu mitangire ya serivisi nziza ndetse bigabanye n’ikiguzi cyajyaga gikoreshwa mu mitangire ya serivisi.

Ibi ngo bizanafasha kugera ku bindi byiciro by’abakiliya batajyaga babasha kugeraho uko bikwiriye harimo nk’urubyiruko n’abandi badakorana n’ibigo by’imari.

Bank of Kigali Plc ifite intego zo kuba ifite abakiliya bagera kuri miliyoni bitarenze 2021.

Gukorana na Temenos, Bank of Kigali Plc ifite intego zo kubaka ikoranabuhanga rigezweho yifashisha porogaramu zayo nka Temenos T24.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Kigali Plc, Dr Diane Karusisi yavuze ko gukorana na Temenos ari iby’agaciro kuko bijyanye na gahunda batangije y’amavugurura mu ikorabuhanga.

Yagize ati “Dushimishijwe no kwagura umubano wacu na Temenos, bikazaba umusingi wa gahunda y’imyaka itatu twihaye yo guteza imbere ikoranabuhanga. Porogaramu za Temenos zizadufasha mu kugabanya igiciro (cyagendaga ku mitangire ya serivisi), binoze kandi byoroshye imikorere.”

Dr Karusisi yavuze ko iri koranabuhanga rizanabafasha kumenya neza ibyifuzo by’abakiliya kugira ngo babahe serivisi zinoze kandi zigezweho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe agace k’Iburasirazuba bwo hagati na Afurika muri Temenos, Jean-Paul Mergeai, yavuze ko amahitamo ya BK Plc ari meza kuko nta kigo cy’imari cyakwagura ibikorwa byacyo kirengagije ikoranabuhanga.

Ati “Twishimiye gukorana na BK Plc muri iyi gahunda yo gutanga serivisi z’imari zigezweho mu karere. Twemera ko ibigo by’imari bifatwa nk’ibikoresha ikoranabuhanga iyo byateje imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa byabyo byose kandi nitwe ba mbere dushoboye ibyo.”

Yizera ko BK Plc igiye kuba ku isonga mu kugabanya umubare w’abadakorana n’ibigo by’imari mu Karere.

Banki ya Kigali yashinzwe mu Ukuboza 1966. Yatangiye gukorana na Temenos mu 2016. Niyo Banki y’ubucuruzi nini mu Rwanda kuko ifite amashami 68, ibyuma bitanga amafaranga (ATM’s) 99, abakozi basaga 1200 n’abandi bakorana nayo (agents) 1427.

BK Plc yatangiye no kwagura ibikorwa byayo mu bijyanye n’ubwishingizi ibinyujije mu ishami ryayo, BK General Insurance.

Bank of Kigali Plc yatangaje imikoranire na Temenos mu guteza imbere ikoranabuhanga ryayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza