Ba rwiyemezamirimo b’abagore bateguye isangira rizagaragarizwamo ibyiza bagezeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda (RCWE) rigiye guhuza ba rwiyemezamirimo b’abagore mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenyana, kumenyekanisha ibikorwa by’ishoramari ryabo n’akamaro ko guhuriza hamwe imbaraga mu bucuruzi.

Iki gikorwa giteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2019. Gifite intego ivuga ku “Guharanira ejo hazaza heza kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore.”

RCWE yagiteguye bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gufasha abagore kwihangira imirimo no kubaha umwanya mu iterambere ry’igihugu.

Ni igikorwa cyagutse kizagaragaza urugendo rw’iterambere ry’abagore b’intangarugero batinyutse ishoramari no kwiga ku ngamba zikangurira abafatanyabikorwa kubaka amahirwe afasha abagore kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko bazagaragaza aho Umunyarwandakazi ageze mu kwihangira imirimo.

Yagize ati “Ni igikorwa kizahuza ba rwiyemezamirimo b’abagore, bagasangira amakuru y’ishoramari, bakanamenya ibyo bagenzi babo bakora.’’

Yavuze ko iki gikorwa kinajyanye no kwishimira iterambere ry’umugore n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

Yakomeje agira ati “Dushishikariza abagore kwitinyuka, bakerekana ibikorwa byabo. Ikigaragara ni uko n’abafite ibikorwa binini, bitaboneka bihagije ariko uyu ni umwanya mwiza wo gutangira kubyerekana.’’

Bimwe mu bigo bikorana na RWCE birimo Dokmai ikora imitako itandukanye; MUNYAX ECO itanga ibicuruzwa byongera ingufu na Hoteli GREENWICH iherereye i Remera ku Gisimenti.

Umuyobozi wa Greenwich Hotel Ltd, Rugera Jeannette, akaba na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amahoteli, restaurant na Bar mu Rwanda, yavuze ko isangira bateguriwe ari ingirakamaro kuko rizatuma ba rwiyemezamirimo bamenyana byisumbuyeho.

Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi ni ukumenyana n’abandi bagore ba rwiyemezamirimo batandukanye. Ni umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa byacu, dusanzwe dukora.’’

RCWE ikorera ubuvugizi ishoramari ry’abagore, yubaka ubushobozi bwabo, ibafasha kubona amakuru n’ahari amahirwe y’ishoramari, gushaka imikoranire n’abafatanyabikorwa n’ibindi.

Ba rwiyemezamirimo b’abagore bateguye isangira bazagaragarizamo ibyiza bagezeho mu bijyanye no kwihangira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza