00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga miliyari 1,4$ yasaruwe mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwagurishije mu mahanga mu myaka itanu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo. Uru rwego rugenda rurushaho gutera imbere uko hakorwa amavugurura bigatuma n’umusaruro wiyongera.

Nta gace ko mu Rwanda kadafite amabuye y’agaciro, itandukaniro riboneka mu ngano cyangwa ubwoko runaka bw’amabuye hamwe ashobora kuba make ahandi akaba menshi. Ndetse bishoboka ko hari n’aho ari ariko bikaba bitaramenyekana.

Ubwoko bw’amabuye y’agaciro buboneka mu Rwanda cyane burimo gasegereti, wolfram, coltan, zahabu n’ayandi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) yerekana ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2015 kugeza mu 2019, u Rwanda rwinjije asaga miliyari 1, 4 z’amadolari ya Amerika ( 1.448.351.754$), avuye mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

Nko mu bihembwe bine by’umwaka wa 2015, amabuye y’agaciro yagurishijwe mu mahanga yinjije 149 082 443$. Icyo gihe hacurujwe gasegereti, coltan, wolfram n’ubundi bwoko bw’amabuye (budasobanurwa ubwo ari bwo muri iyi raporo).

Umwaka wakurikiyeho wa 2016, hinjiye miliyoni zisaga 166, 5$ aho gasegereti yinjije miliyoni 34,8$; coltan yinjiza miliyoni 39,7$; wolfram yinjiza miliyoni 11,9$ naho ubundi bwoko bw’amabuye bwinjiza miliyoni 80$.

Mu 2017 umusaruro wariyongereye ndetse usa n’uwikubye inshuro zirenze ebyiri kuko igihugu cyinjije miliyoni zisaga 373$ yakusanyijwe mu bihembwe bine by’uwo mwaka.

Gasegereti yavuyemo miliyoni zisaga 50,1$; coltan miliyoni 62,1$; wolfram yinjije miliyoni 12,6$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwinjije miliyoni 248, 5$.

Umwaka wa 2018 ho hinjijwe miliyoni 346, 6$, ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro ni bwo bwari ku isonaga mu kwinjiriza igihugu angana na miliyoni 204, 4$.

Mu 2019 nibwo mu Rwanda hatangijwe uruganda rutunganya zahabu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni esheshatu ku kwezi. Ni na bwo hagaragara ingano ya zahabu u Rwanda rwohereje mu mahanga n’amafaranga rwinjije ayikomotseho, icyakora Ikigo Impact gikora ubucuruzi bwa zahabu mu Karere kivuga ko yatangiye koherezwa na mbere yaho.

Ku mabuye y’agaciro u Rwanda rwoherezaga mu mahanga, mu 2019 hatangiye kwiyongeraho zahabu [nk’uko bigaragara muri raporo], byanatumye muri rusange umusaruro wiyongera ugera kuri miliyoni 412,6$.

Zahabu zagurishijwe mu mahanga zinjirije igihugu miliyoni 276,2$; gasegereti yinjiza miliyoni 37$; coltan yinjiza miliyoni 44,9$; wolfram ivamo miliyoni 16,9$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwavuyemo miliyoni 37,4$.

Ukwiyongera k’umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gufitanye isano n’amavugurura yakozwe muri uru rwego harimo korohereza abashoramari, bafashwa kwandikisha ishoramari ryabo mu buryo bwihuse, kubafasha muri serivisi zijyanye n’imisoro no kuyisonerwa aho biri ngombwa, kubafasha kubona ibyangombwa bibemerera gukora, kwemererwa kwinjiza mu gihugu imashini ziremereye zikoreshwa mu bucukuzi n’ibindi.

Hari kandi gukomeza gukora ubushakashatsi no gufasha Abanyarwanda kwiyungura ubumenyi mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho amasomo afitanye isano na bwo yatangiye kwigishwa muri amwe mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda.

Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz,[yahinduriwe inshingano], yigeze kuvuga ko iby’ingenzi byakozwe ndetse n’ubushakashatsi bwagaragaje ko amabuye y’agaciro kandi y’ubwoko butandukanye ari henshi mu gihugu.

Ati “Ubu ngubu intambwe ikurikiraho ni ugukorana n’abashoramari kugira ngo habeho ubushakashatsi bwimbitse ndetse hashobore no kubaho gucukura mu buryo bwa kinyamwuga, kuyatunganyiriza mu Rwanda no kuyageza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo ashobore kugirira akamaro igihugu cyacu.”

Kaminuza y’u Rwanda iherutse kugirana amasezerano na LuNa Smelter Ltd, uruganda rushongesha gasegereti mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, azafasha abanyeshuri ba Kmainuza kujya kwigira ku murimo muri uru ruganda, bagahabwa amahugurwa ndetse bagahuzwa n’abahanga ku rwego mpuzamahanga mu by’ubucukuzi. Ibi biziyongeraho kubafasha mu bushakashatsi.

Uretse uruganda rutunganya gasegereti, mu Rwanda hari n’urutunganya zahabu ndetse amakuru ahari ni uko hagiye kubakwa urutunganya coltan.

Ibirarane by’imisoro by’asaga miliyari 140 Frw mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kimwe mu bibazo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyasabwe gutangaho ibisobanuro imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ku wa 10 Nzeri 2021, ni ibirarane by’imisoro birenga miliyari 353,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ibi birarane harimo miliyari 141 z’amafaranga y’u Rwanda, abarwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kitarabasha kugaruza.

Muri rusange ibirarane by’imisoro byagiye byiyongera mu myaka itanu ishize biva muri miliyari 147,2 Frw mu 2015 bigera kuri 353,1 Frw muri Kamena 2020.

Iki kibazo gifitanye isano no kuba nta ngamba zihamye zo gukurikirana uko imisoro yishyurwa nk’uko iyi raporo ibisobanura.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni urwego rwa kabiri mu zinjiriza u Rwanda amafaranga menshi
Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugenda buvugururwa hagakoreshwa imashini zoroshya akazi zigatuma n'umusaruro wiyongera
Gasegereti ni bumwe mu bwoko bw'amabuye y'agaciro buboneka henshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .