Guterres yavuze ko imibare yerekana uko inkingo za Coronavirus zitangwa, igaragaza ko hari inkingo zirenga miliyoni 70 zamaze gutangwa, ariko iziri munsi y’ibihumbi 20 akaba ari zo zimaze kugera mu bihugu by’Afurika nka hamwe mu habarizwa ibihugu byinshi bikennye.
Uyu muyobozi kandi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Icyuho gishingiye ku bumuntu kiri mu isi kirigushyira buri wese mu kaga. Dukeneye ko gutera inkingo ku isi bigera kuri buri wese, aho ari hose.”
Yahamagariye ibihugu byose guhangana n’ibibazo byatewe na Covid-19, bikaziba icyuho yateye bishimangira umubano bifitanye bishingiye ku bumuntu.
Ibi Umuyobozi Mukuru wa Loni yabivuze mu gihe hashize iminsi hatangajwe uko ubukungu bw’isi buhagaze, aho byagaragaye ko buri guhura n’igihombo gikabije bwatewe n’ubusumbane mu itangwa ry’inkingo za Covid-19.
Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’ishami mpuzamahampa ry’ubucuruzi, bwagaragaje ko ubukungu bw’isi bushobora guhura n’igihombo kingana na miliyari ibihumbi 2.9$ mu gihe ibihugu binaniwe gukemura ikibazo cyo gusaranganya inkingo.
Inzobere zaburiye isi ko mu gihe ibihugu bikennye bizakomeza guhura n’ibibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19, bizatuma n’ibihugu bikize bitabasha kuziba icyuho cy’ubukungu burundu.
Iby’ubusumbane bushingiye ku mikoro y’ibihugu kandi byagarutsweho na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, waburiye isi ko gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19 izatuma habaho ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!