Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana.
Muri aka Kagari habarizwa koperative y’abaturage 18 basanzwe bororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi.
Perezida wa Koperative Haguruka Dukore Fumbwe, Musengamana Aimable yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyishe amafi yabo ngo kuko yari agejeje igihe cyiza cyo kuyasarura bakayagurisha.
Yagize ati “Hahize iminsi itatu ifi tubona zimeze nk’izifite umunaniro, wanagagamo ibiryo ntizirye. Turavuga tuti reka tube twihanganye turebe niba ari umwuka muke wabaye mu kiyaga, uyu munsi rero mu ma saa munani z’ijoro abakozi bahararira baduhamagaye baratubwiye ngo ifi zose zagiye hejuru zapfuye, tujyayo kureba niba hari izo twaramura, nuko twazikuramo tukabona zimaze iminsi zarapfuye.”
Musengamana yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gukuramo ifi 7 000 ariko ngo zose zapfuye.
Ati “ Ikintu kiri kudutangaza ni uko ifi zose twakuye mu mazi twashyize i Musozi nta sazi n’imwe iri kuzijyaho kuburyo tubona rwose bikomeje kutuyobera. Inzego z’ibaze twazitabaje batubwira ko bagiye kuhagera mu kanya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel yavuze ko kugeza ubu bataramenya ikishe ayo mafi gusa ngo bari gushaka abazi neza iby’ubuvuzi bw’amatungo kugira ngo babarebere.
Ati “ Turashakisha ababizi neza batubwire icyayishe. Twe turatekereza ko zaba wenda zabuze umwuka mwiza nubwo tutabihamya neza.”
Umukozi w’Umurenge wa Fumbwe ushinzwe ubworozi, Musonera Barnabas yabwiye IGIHE ko amafi nk’aya agejeje igihe cyo gusarurwa ubundi ikintu gishobora kuyica ari nk’igihe bayagaburiye ibiryo bibi cyangwa ngo akicwa n’abantu bashobora kuyaha imiti iyahumanya.
Yagize ati ‘ Ubundi amafi nk’ariya yari agejeje igihe cyo gusarurwa akagurishwa nta kintu cyapfa kuyicira rimwe kuriya. Ubu turi gukeka ko bayagaburiye ibiryo bibi adasanzwe amenyereye cyangwa hakaba hari nk’abantu bayaroze bakanaga mu mazi imiti iyahumanya, nta kindi cyayicira rimwe kuriya. Tugiye gushaka uko tuyajyana muri laboratwari turebe neza icyayishe.”
Koperative Haguruka Dukore igizwe n’abanyamuryango 18 bose b’urubyiruko. Yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba isanzwe yororera amafi mu kiyaga cya Muhazi ikayagurisha hirya no hino mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!