RRA iherutse gutangaza ko habaye ho impinduka zerekeranye n’igihe ntarengwa mu mitangire ya serivise zitandukanye.
Zimwe muri serivisi zagahinduriwe igihe cyo kuba zageze ku bazikeneye, harimo Icyemezo cy’ubudakemwa, imenyeshamusoro, kwandukuza ubucuruzi, kubona ibirango by’umusoro, gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro, kwiyandikisha no kwiyandukuzaho EBM, guhabwa uruhushya rw’ibinyabiziga byinjira mu gihugu, gutanga icyemezo ku binyabiziga bitwara ibicuruzwa n’ibindi.
Kuri serevise zimwe bisaba iminsi kugira ngo zitangwe, urebye minsi byafataga yaragabanyutse izindi zongererwa igihe ugereranyije n’imyaka ibiri ishize.
Urugero rwa hafi ni gusubizwa umusoro nyongeragaciro byasabaga iminsi 30, bigiye kujya bitwara iminsi 15 gusa, kwemererwa gukoresha EBM byatwaraga iminsi ibiri bigiye kujya bifata isaha imwe gusa, mu gihe gusaba kwiyandukuzaho EBM byatwaraga umunsi umwe na byo byagabanutse kuko bizajya bifata isaha imwe.
Komiseri Mukuru, wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko izi serivisi n’izindi nyinshi zahinduriwe igihe ntarengwa ngo zigere ku bagenerwa bikorwa mu rwego rwo kurushaho kwegera abasoreshwa.
Ati “Ikoranabuhanga ryo gukusanya imisoro rigenda neza iyo abasoreshwa bazi neza kandi bumva neza uburenganzira bwabo, aya mavugurura ni igihamya cy’umuhati dufite wo gutanga serevisi inoze kandi ku gihe, kugira ngo dushyigikire amasezerano yacu yo kuba duhari kubw’abasoreshwa.”
Ruganintwali yongeye kwibutsa abasoreshwa ko ari uburenganzira bwabo kubaza no kunenga ibyo batishimiye.
Umwaka w’imari wa 2019/2020, yakusanyije imisoro n’amahoro ya miliyari 1516 Frw mu gihe cyari yiyemeje gukusanya miliyari 1589 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!