00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Speranza Group rwayigejeje ku kugira uruganda rukora ubwoko icyenda bw’inzoga (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Benshi muri mwe mushobora kuba mu mpera z’icyumweru iyo mugiye kuruhuka no gufata kamwe hataburamo inzoga ya Speranza Group bitewe n’uburyohe bwayo.

Nyamara nubwo benshi bashima inzoga zayo kumara icyaka usanga batazi imvo n’imvano yayo n’uburyo ikorwamo. Ibi byatumye IGIHE ifata umwanya wo gusura uru ruganda ngo igaragaze uko rukora n’andi makuru arambuye yarwo.

Mu 2012 nibwo Mpangare Hope yagize umushinga wo gushinga uruganda rwenga inzoga rwa Speranza Group, kugira ngo afashe abaturarwanda kubona inzoga zo mu bwoko bwa ‘liqueur’ hafi kandi zujuje ubuziranenge.

Itangira ntiryari ryoroshye kuko batangiriye ku bwoko bw’inzoga imwe na yo bayengesha intoki nyuma umushinga uza kugenda waguka, kugeza bageze ku bwoko icyenda bw’inzoga benga uyu munsi.

Nubwo itangira ritari ryoroshye ariko ubu Speranza Group imaze kuba ubukombe kuko aho wajya hose mu gihugu wahasanga ibikorwa by’uru ruganda.

Benshi mu bakunda agahiye bavuga ko liqueur yo muri uru ruganda iryoha kandi ko ntaho wayitandukanyiriza n’izengerwa mu nganda zikomeye zo hirya no hino mu bihugu bikomye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ukuriye ubucuruzi muri Speranza Group, Mugume Amon, yavuze aho igitekerezo cyo gushinga uruganda cyavuye n’aho ibikorwa byabo bigeze.

Yagize ati “Hari inzoga nyinshi zinjiraga hano mu gihugu zavaga mu bihugu by’ibituranyi n’u Burayi ari nyinshi, hinjiraga zimwe za magendu aza kwiga umushinga ati ntangije uruganda rwemewe hano mu gihugu ntabwo abantu bayoboka izo nzoga bakava ku bintu bya magendu na kanyanga.”

Yakomeje avuga uburyo batangiye bakora mu buryo butagezweho ariko bakaza guhabwa ubwunganizi butuma bahindura imikorere, byatumye batera imbere.

Yagize ati “Icyo gihe twatangiye dukoresha intoki, RSB baratwegera batugira inama ko twazanye umushinga mwiza ariko ko byaba byiza dutangiye gukoresha amamashini.”

“Tumaze kuzana imashini zizikora turavuga ngo ntabwo tuzaguma ku nzoga imwe, habaho guhanga udushya tugenda dukora inzoga kuva kuri imwe kugera ku icyenda.”

Uru ruganda rwatangiye rukora inzoga imwe kubera gukora kinyamwuga bagenda bagura ibikorwa kuko baje no gutangira gukora amazi n’imigati.

Mugume yasobanuye ko Speranza Group ari uruganda rudashaka kugira uwo ruheza bityo bifuje kwagura ibikorwa ngo bigere no kuri babandi batanywa inzoga.

Yagize ati “Speranza Group ireba impande zose. Twatangiye twenga inzoga ariko twaje kureba ku batanywa inzoga tuzana amazi n’imigati. Imigati ni ibiryo byacu n’abatanywa inzoga twabakoreye amazi meza kugira ngo hatagira uwo duheza.”

Uku kwita ku bakiriya ni byo byatumye baguka bakaba uruganda rukorera mu Rwanda no mu mahanga kandi ibikorwa byabo bikaba byizewe ku isoko bahuriho n’abandi.

Kuri ubu ibicuruzwa bya Speranza Group biboneka mu gihugu hose kuko bahafite isoko rya rya 72%. Usibye mu Rwanda bagera no muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, Tanzania, Kenya, Centrafrique ubu bakaba batangiye kuganira na Zimbabwe ngo bagere no muri iki gihugu.

Yahinduye ubuzima bw’abayikorera

Speranza Group usibye kuba yaramaze abantu icyaka kandi hari abo yafashije mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko yabashije gutanga akazi ku bantu 184 bahoraho.

Aba bakozi bavuga ko gukorana n’uruganda bifite byinshi byongereye ku buzima bwabo kuko hari ubumenyi bahungukiye ndetse babasha no kuhakura ubushobozi bwo kubatunga.

Umukozi ukuriye abandi muri Speranza Group, Nyiraneza Alphonsine, yavuze ko amaze igihe kinini akora muri uru ruganda, igihe ahamaze yabashije kwaguka mu bushobozi.

Yagize ati “Natangiye gukora muri Speranza Group mu 2012 iyo akazi kagushimishije ntukareka kandi ubonye ntacyo kakumariye wasezera ukajya gushaka ahandi aha ntacyo nahaburanye.”

“Mu nganda haba akazi kenshi ariko siko gakomeye ku buryo abagore batagashobora, aha haba akazi keza koroshye kabereye buri ngeri zose.”

Umukozi muri Speranza Group, Cyomugisha Betty, ati “Ni byinshi nabonye ngeze muri Esperanza, iyo ufite akazi ukahava ukajya ahandi uhita ubona itandukaniro, ibyo nabonye aha byazamuye ubizima bwajye n’imibereho yajye.

Yakomeje ashimira umuyobozi wabo kuba yarashinze uruganda ndetse agaha akazi abagore byatumye bigaragaza imbaraga bafite ndetse batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Usibye aba bahakora buri munsi kandi hari benshi bahinduriye ubuzima bakabafasha kwinjira mu bucuruzi bitabasabye kuba bafite amafaranga, bakagira aho bava n’aho bagera.

Mugume yavuze ko Speranza Group ijya ifasha abantu bifuza kujya mu bucuruzi ariko badafite igishoro bakabaha ibicuruzwa n’aho gukorera bakazagenda bakuramo ayabo.

Yagize ati “Abantu bose turabakira yaba ufite ubushobozi bucye n’utabufite turaganira tukumvikana. Hari abo duha ibicuruzwa byacu bakajya gukora tukabaha n’aho gukorera akajya atanga amafaranga agakuraho inyungu nawe akagera igihe bikaba ibye.”

Uru ruganda rufite intego rwifuza kugeraho mu kurushaho guha abakiliya babo serivisi nziza nko gutangira kwenga imivinyo, gukora jus na fanta n’ibindi bizatuma abakiliya babo barushaho kubona serivisi nziza.

Nk’abandi bose ku Isi icyorezo cya Covid-19 cyabagezeho ariko biyemeje gukomeza gukora nubwo bigoye kuko ibyinshi mu bikoresho babikura hanze ubu bikaba byarahenze ariko bakora iyo bwabaga ngo bakomeze kuba ku isonga.

Speranza Group ifite icyicaro mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ndetse ifite abayihagarariye hirya no hino muri buri karere no mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.

Abakunda tangawizi na bo ntibibagiranye
Imwe muri liqueur ikundwa n'igitsina gore cyane
Inzoga zengwa n'uru ruganda zimaze kwigarurira abaturarwanda
Inzoga zo muri Speranza Group Ltd zikundwa n'abo mu ngeri zose
Muri Speranza Group Ltd bakora inzoga ku buryo buri wese mu bushobozi bwe abasha kuyigurira
Muri uru ruganda bafite ubwoko butandukanye bw'inzoga
Speranza Group ifite isoko mu Rwanda no hanze yarwo
Speranza Group Ltd ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Abakora muri uru ruganda bavuga ko akazi kabo kabagiriye akamaro
Mu gushyira inzoga mu macupa hakoreshwa imashini zigezweho
Mu byo Speranza Group ikora harimo n'amazi yo kunywa
Amazi akorwa na Speranza Group Ltd yemewe ku isoko ry'u Rwanda
Umukozi ushinzwe imitunganyirize y'inzoga avuga ko bakora ibishoboka ko ibikorwa byabo bibe byiza
Umuyobozi ukuriye ubucuruzi muri Speranza Group Ltd, Mugume Amon, avuga ko bafite intego zo gukomeza gukora ibindi bicuruzwa

Amafoto: Ella_studios


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .