00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe ku bihugu birimo u Rwanda, RDC niramuka yinjiye muri EAC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kamena 2021 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Iyo usomye mu binyamakuru mpuzamahanga ibijyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mapaji y’imbere haza amakuru y’ubugizi bwa nabi, ubwicanyi n’ibindi bijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bumaze imyaka 27 ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro.

Amakuru avugwa kuri Congo iyo atari imirwano mu Nteko, gushwana muri politiki aba ari umutekano muke. Nyamara ni igihugu gituwe na miliyoni zigera ku ijana z’abaturage, kikaza ku mwanya wa kane mu guturwa cyane muri Afurika.

Ubukungu bw’iki gihugu mu mutungo kamere ni ikimenyabose. Ubaze uwo mutungo kamere utarakorwaho muri Congo, ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24 z’amadolari. Ni ukuvuga ko uruta ubutunzi bwose bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho miliyari ibihumbi bitatu, ukaruta ubukungu bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ho miliyari ibihumbi icyenda by’amadolari. Muri make, Congo ibyaje umusaruro ubukungu bwose ifite, nicyo gihugu cyaba kirusha ibindi ubukungu ku Isi.

Iki gihugu kiryamiye ubukungu bungana butyo, kimaze imyaka ibiri gishaka kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ubarizwamo ibihugu birimo n’u Rwanda.

Uwo muryango uherutse gushyiraho itsinda ryihariye ryo kujya kugenzura niba Congo yubahirije amahame n’ibigenderwaho ngo igihugu cyemererwe kwinjira, raporo ikazatangazwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Amahirwe menshi ni uko Congo ishobora kwemerwa muri EAC kuko biragoye ko uwo muryango witesha umufatanyabikorwa nk’uwo ukomeye, uhora mu ndebakure z’ibihugu bikomeye ku isi byifuza kuhashinga ikirenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko bigoye ngo EAC yiteshe igihugu nka Congo, kuko kukigira mu muryango ari inyungu ikomeye.

Ati “Uko umuryango uba munini niko byungura abawugize, cyane ko EAC igamije korohereza amasoko. Ibihugu byose byungukira mu kubona umunyamuryango munini ufite miliyoni nyinshi z’abaturage, ni ukuvuga isoko ryagutse.”

Yakomeje agira ati “Biratanga amahirwe kuri EAC kuko n’umuntu wese uzaza muri Congo azavuga ati mfite isoko rinini nshobora koherezayo ibicuruzwa byanjye.”

Ihuriro ry’Abashoramari muri EAC (EAC East African Business Council) rigaragaza ko Congo iramutse yinjiye mu muryango, yagirana ubucuruzi n’ibihugu biwugize bufite agaciro ka miliyari 10 z’amadolari buri mwaka.

Kubera ubunini bwa Congo, ubuhahirane hagati y’ibice biyigize buragoye. Urugero kuva i Goma ujya Kinshasa, hari intera y’ibilometero bisaga 2400 haramutse hari imihanda nubwo nta nayo hagendwa iminsi ibiri, mu gihe intera iri hagati ya Goma na Kigali ari ibirometero 160, igendwa mu masaha atatu.

Ibyo bituma uburasirazuba bwa Congo buhahirana cyane n’ibihugu bihana imbibi nk’u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzania kuko byoroshye aho gutega amakiriro kuri Kinshasa ikora ku nyanja ya Atlantique.

U Rwanda na Congo by’umwihariko, bisanganywe amasezerano yihariye yo koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza cyane cyane ku mipaka, icyakora ntabwo ahuye ijana ku ijana n’akoreshwa muri EAC. Nubwo ayo masezerano ahari kandi, ntibivanaho ko ibicuruzwa bivuye mu Rwanda cyangwa muri EAC byinjira muri Congo bibanje gusora.

Kaberuka avuga ko igihe Congo izaba yinjiye bya nyabyo muri EAC, iyo misoro izavaho cyangwa ikagabanywa, bitume n’abashoramari b’Abanyarwanda n’abandi mu karere babasha kohereza ku bwinshi ibyo bakora ku isoko rya Congo.

Icyo gihe kandi, u Rwanda cyangwa ikindi gihugu kigize EAC kizajya kireshya abashoramari kibagaragariza isoko rinini kurusha iry’imbere mu gihugu.

Ati “Ubu iyo umuntu avuga ngo isoko ry’u Rwanda ku mushoramari ntaba avuga miliyoni 12, aba avuga miliyoni 140 za EAC, ubu zigiye kwiyongeraho izindi miliyoni 100, EAC igiye kuba isoko rya miliyoni 240. Bitanga amahirwe y’ishoramari ku Rwanda. Umushoramari azaza mu Rwanda areba isoko ryagutse, ntaba avuga gusa ngo ngiye ku isoko rya miliyoni 12.”

EAC kandi mu ntego zayo harimo korohereza urujya n’uruza abaturage bayo bakagira uburenganzira bwo gukorera no gutura aho bashaka mu bihugu binyamuryango. Kaberuka avuga ko “nabyo bizongera amahirwe y’akazi, abantu begende mu buryo bworoshye.”

Nk’abanyabirori, niba ugiye kuryoshya ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu, uzaba ufite uburenganzira bwo kurara hakurya i Goma nta zindi nzira unyuzemo upfa kuba ufite indangamuntu gusa.

Umusesenguzi mu bya Politiki Eloge Mwandwe uherereye i Kinshasa, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’umutekano muke cyajyaga kigora Congo, nacyo gishobora kuba amateka niramuka yinjiye muri EAC.

Ati “Inyungu ya mbere ni iy’umutekano muri RDC. Ushingiye ku ndangagaciro za EAC zivuga ngo ‘Abaturage bunze, Ubumwe n’Icyerecyezo kimwe’, Congo izabasha gufatanya n’ibihugu byo mu karere birimo bimwe byajyaga bifatwa nk’ibiteza umutekano muke muri icyo gihugu.”

Mwandwe kandi asanga kuba Congo ifite abaturage benshi n’umutungo kamere, ari iturufu ikomeye yo gukomeza gukurura imiryango y’ubukungu ihuza uturere.

Yavuze ko EAC izaza ari andi mahirwe ku bukungu bw’icyo gihugu gisanzwe mu yindi miryango nk’Uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uhuza ibihugu byo muri Afurika hagati (ECCAS).

Ati “Ibi bizaha ijambo rikomeye RDC muri iyo miryango mu gihe cyose bafite ibyo bagiye kuganiraho.”

Amasezerano yo mu 1999 ashyiraho EAC avuga ko igihugu kugira ngo cyemererwe kwinjira mu muryango kigomba kurangwa n’imiyoborere myiza, demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwa muntu, ubutabera, umuhate igihugu gifite mu kurushaho guteza imbere umuryango, kuba cyegereye ibihugu biri mu muryango gishaka kwinjiramo, kugaragaza politiki nziza zigamijhe guteza imbere ubukungu n’ibindi.

Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi yaharaniye ko igihugu cye kiba umunyamuryango wa EAC
Perezida Kagame yagaragaje ko ashyigikiye ubusabe bwa RDC bwo kuba umunyamuryango wa EAC
Tshisekedi amaze igihe yiyegereza abayobozi b'ibihugu bya EAC. Aha yari kumwe na Museveni wa Uganda
Uhuru Kenyatta wa Kenya yashyigikiye ubusabe bwa RDC bwo kwinjira muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .