00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafi agiye kongerwa mu matungo n’ibihingwa bishinganishwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),yatangaje ko hari kurebwa uko amafi nayo yakongerwa mu matungo n’ibihingwa bishinganishwa muri gahunda ya “Tekana urishingiwe muhinzi mworozi”; ku buryo mu gihe abakora ubworozi bwayo bahura n’igihombo bajya bagobokwa ntibabure intama n’ibyuma.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabitangarije mu kiganiro na RBA ku mugoroba wo ku wa 3 Nyakanga 2021.

Ubworozi bw’amafi bumaze iminsi bugaragaramo ibihombo bikomeye ku babukora kandi budashinganye. Urugero rwa hafi ni agera ku bihumbi 180 apima toni 109 aherutse gupfa mu kiyaga cya Muhazi ku wa 1 Nyakanga 2021, yishwe no kubura umwuka uhagije wa Oxygène.

Nyiri ubwo bworozi, Munyangeyo Themistocles, yavuze ko bwamuteye igihombo cya miliyoni 300 Frw yari amaze kuyashoramo ayagurira ibiryo,yishyura n’abakozi. Amaze gupfa igihombo cyose cyamugiye ku mutwe kuko nta bwishingizi bwayo buhari.

Ku wa 17 Mutarama uyu mwaka nabwo muri icyo Kiyaga hari hapfuye asaga 7.000 biturutse ku kubura Oxygène. Koperative Haguruka Dukore yari yayapfushije yatatse igihombo gikomeye.

Dr Uwituze yavuze ko hari kurebwa uko ubwo bworozi nabwo bwashyirwa mu bushinganishwa nk’uko inka,ingurube n’inkoko bigenda.

Ati “Twari twaratangiye duhera ku nka z’umukamo, ubu hari hamaze kugeraho ingurube n’inkoko. Turimo tureba ko twakongeraho n’amafi akajya muri ubwo bwishingizi.”

Uwo muyobozi yakomeje agira aborozi b’amafi inama yo “gushyira kareremba zabo ahari ubujyakuzimu buhagije kandi hari na Oxygène ihagije.”

Ati “Hatari ubutaka cyane kandi hatari ibyondo cyangwa hafi cyane y’inkombe hashobora kuzana ibyanduza amazi. Ikindi ni byiza ko basiga umwanya uhagije hagati ya kareremba n’indi kugira ngo zidacurana Oxygène.”

Amatungo yavuzwe haruguru n’ibihingwa birimo umuceri,ibigori,urusenda, imiteja n’ibirayi ni byo bishinganishwa kugeza ubu. Harateganywa ko urutoki,soya n’imyumbati nabyo byazashyirwamo.

Aborozi b'amafi bamaze iminsi bataka igihombo baterwa no kuba ubworozi bwabo butishinganishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .