Amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yiyongereyeho miliyari 47 Frw mu mezi atatu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Imibare mishya y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yerekanye ko mu gihembwe cya kabiri cya 2018, amafaranga yahererekanyijwe hakoreshejwe uburyo telefoni (Mobile Money) yiyongereyeho miliyari zisaga 47 Frw.

Raporo ya RURA igaragaza ko kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2018, abakoresha Mobile Money bari bamaze guhererekanya amafaranga angana na 740,206,707,444 Frw avuye kuri 692,497,388,213 Frw yahererekanyijwe mu gihembwe cya mbere.

Abakoresha Mobile Money mu Rwanda nabo bariyongereye bava ku 10,154,309, bagera kuri 10,736,836 muri Kamena, bivuze ko biyongereyeho 5.7 %.

Muri icyo gihe amafaranga yoherejwe kuri Mobile Money inshuro 87,982,252 kugeza muri Kamena bivuye ku nshuro 84,229,639 muri Werurwe.

Impuzandengo ku mafaranga yagiye yoherezwa inshuro imwe ni 8,413 Frw.

Mu cyumweru gishize Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa, yavuze ko ubukangurambaga bugamije kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki butangiye kubyara umusaruro.

Yavuze ko ubu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigeze kuri 30 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, intego akaba ari ukugera kuri 55 % bitarenze umwaka wa 2020.

Yagize ati “Dukurikije uburyo duhagaze neza uyu munsi, biziyongera cyane kurusha mu myaka itanu ishize.Twakoze ubukangurambaga umwaka ushize ariko turashaka ko n’ibindi bigo by’imari bikomeza kandi natwe tuzakomeza kwigisha abaturage inyungu zo kwishyurana badahererekanyije amafaranga mu ntoki.”

Imibare ya BNR igaragaza ko uretse Mobile Money, mu mezi atandatu ya 2018 hari hamaze guhererekanywa amafaranga miliyari 24 hagati ya konti za banki n’iza telefone.

Ku bakoresha internet mu kubitsa cyangwa kubikuza hahererekanyijwe miliyari 1,043 Frw.

Imibare igaragaza ko kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, abakoresha telefoni mu Rwanda bari 9,321,347 bingana na 78.93% by’abanyarwanda bose.

Amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yiyongereyeho miliyari 47 mu mezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza