00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga ahererekanywa kuri MoMo Pay yagabanutseho arenga miliyari 3Frw

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko kuva MTN Rwanda yasubizaho amafaranga y’ikiguzi ku bakoresha serivisi yayo yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga izwi nka ‘MoMo Pay’, umubare w’abayikoresha n’amafaranga ayinyuzwaho mu cyumweru yagabanutseho miliyari 3,1 Frw.

Muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gifite ubukana mu Rwanda, BNR yafashe icyemezo cyo gukuraho ikiguzi cyishyurwaga n’abakoresha serivisi zo kwishyura ibintu bitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga.

Iki cyemezo cyatumye umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura uzamuka. Urugero byageze mu cyumweru cya nyuma ya Kanama 2021, amafaranga ahererekanywa kuri MoMo Pay ku cyumweru abarirwa muri miliyari 5,6 Frw.

Nyuma yo gusubizaho igiciro cyo guhererekanya amafaranga kuri MoMo Pay uyu mubare w’amafaranga waragabanutse ugera kuri miliyari 2,5 Frw.

Umubare w’abakoresha iri koranabuhanga na wo waragabanutse uva ku bantu ibihumbi 25 wari uriho muri Kanama, bigera mu Ukwakira 2020 ugeze ku bantu 22 297.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko kugabanuka kw’amafaranga ahererekanwa kuri MoMo Pay n’abayikoresha kwaturutse ku gusubizaho iki giciro gisabwa uyikoresheje.

Yavuze ko nubwo bimeze gutya, iki giciro kidashobora gukurwaho burundu kugira ngo abantu bakomeze kuyikoresha buri munsi kubera ko byateza ibigo by’itumanaho igihombo.

Ati “Ibi bigo biri mu bucuruzi ni nk’uko wavuga ngo ugiye guhinga numara kweza uraza ibintu ku isoko ubitangire ubuntu. Ntabwo byagukundira ko ubutaha usubira guhinga. Nabo uriya ni wo murima wabo, ni wo bahinga. Kugira ngo bashobore kongera gucuruza ni uko bagira icyo babona kibafasha gukomeza gukora ako kazi kandi bagakomeza iryo shoramari.”

“Bari barakuyeho ibiciro, hashize umwaka urenga. Twabikoze mu gushaka gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kubera COVID-19 ariko ntabwo byakomeza gukorwa gutyo ntabwo byakunda. Icyo Leta yakoze ni ukuganira na MTN Rwanda kuva kuri 1% kugera kuri 0.5%.”

Yakomeje avuga ko kuba Leta yafata icyemezo cyo gukuraho ariya mafaranga byatuma abashoramari bahomba.

Ati “Icyo nshaka kubwira Abanyarwanda ni uko bitazoroha ko tubona izi serivisi ku buntu. Kuko icyo gihe tuvuze ngo zigiye ku buntu abashoramari ntabwo bazabijyamo. Kuvuga ngo bizaboneka ku buntu igihe cyose ntabwo byakunda.”

Nta mucuruzi wemerewe gusaba ayo kurenzaho

Nyuma y’uko hasubijweho iki kiguzi ku bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagenda hagaragara abacuruzi basaba abakiliya kurenzaho amafaranga yo gukata, bigatuma umukiliya yishyura amafaranga aruta ikiguzi cy’igicuruzwa na serivisi ahawe.

Rwangombwa yavuze ko ibi bitemewe kuko umucuruzi aba ari we ugomba kwishyura iki kiguzi kuko aba yacuruje byinshi.

Ati “BNR yatanze amabwiriza nta mucuruzi wemerewe guca umuguzi kiriya kiguzi gitangwa mu kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga kuko ari serivisi ihabwa umucuruzi, ni yo mpamvu tuvuga ngo umucuruzi yiriwe acuruza najya kubitsa ni we ugomba kwishyura icyo kiguzi ntabwo agomba kugishyira ku mukiliya.”

“Niba nje guhaha mfite amafaranga mu ntoki ntabwo ngomba kwishyura amafaranga make ugereranyije n’uwishyuye akoresheje ikoranabuhanga. Ntabwo hagomba kubaho gusumbanya abaguzi. Wowe mucuruzi ni wowe ufite inyungu zo kuba umuntu yakwishyura akoresheje ikoranabuhanga kuko bikurinda kujya muri banki.”

Uretse ibijyanye na MoMo Pay, iyi mibare ya BNR igaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana ryakomeje kwiyongera cyane muri serivisi z’imari zitangirwa kuri telefone ngendanwa.

Umubare w’abafatabuguzi ba telefone ngendanwa wiyongereyeho 12.3% mu gihembwe cya gatatu cya 2021 ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cya 2020, ugera kuri miliyoni 5,3% mu gihe umubare w’ibikorwa byo kwishyura kuri telefone wiyongereyeho 20,4% ugera kuri miliyoni 237 bitewe no kwiyongera kw’ibikorwa byo kwishyura ibicuruzwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umubare w’ibikorwa bya banki hifashishijwe telefone ngendanwa wiyongereyeho 5% ugera kuri miliyoni 1,6 naho umubare w’ibikorwa bya banki byifashisha murandasi wiyongereyeho 47% ugera ku bihumbi 430.

Amafaranga ahererekanywa kuri MoMo Pay mu cyumweru yagabanyutseho arenga miliyari 3Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .