00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aktif, Banki ikomeye muri Turikiya igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Aktif Bank, Banki ya mbere nini idashamikiye kuri Leta muri Turikiya itera inkunga ibikorwa by’ishoramari, igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda aho mu minsi iri imbere izafungura i Kigali ibiro byayo bizajya bitanga serivisi ku bihugu byo mu Karere.

Aktif ni Banki yashinzwe mu 1999, ni imwe muri zikataje muri Turikiya mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari. Ifite abakiliya bajya kungana n’abaturage b’u Rwanda bose [kuko ari miliyoni 10], aho muri Turikiya yose ihafite amashami 12 ariko abenshi ni abagana serivisi zayo binyuze mu ikoranabuhanga.

Ifite nka Application yifashishwa mu kohererezanya amafaranga yitwa “Passo”, imwe mu zikunzwe muri Turikiya mu kwishyurana ndetse ibashisha umuntu uyikoresha kubona inguzanyo yihuse.

Mu 2020 byabarwaga ko umutungo wayo wiyongereyeho 18,95% ukagera kuri miliyoni 21.898 z’ama-Lira, asaga miliyari ibihumbi 2.546 Frw. Ifaranga ryo muri Turikiya ryitwa Lira [TRY] rivunjwa ubu 116 Frw.

Umwaka wa 2020 warangiye iyi banki yungutse miliyoni 560 TRY asaga miliyari 65 Frw.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, aherutse gutangaza ko iyi banki itegereje uburenganzira bwa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, kugira ngo ifungure ibiro i Kigali bizaba ari nk’ishami ryayo mu Karere.

Iri shoramari ry’Abanya-Turikiya rigiye kwinjira mu gihugu risanga ibindi bikorwa byari bihamaze igihe. Ubu mu Rwanda hakorera Sosiyete y’indeye ya Turkish Airlines guhera mu 2012 aho ikora ingendo enye buri cyumweru. Hari kandi n’uruganda rutunganya Nyiramugengeri rwa Hakan.

Mu minsi ishize IGIHE yatangaje inkuru y’uko uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, rugiye gutangira gukora mu cyiciro cyarwo cya mbere aho ruzajya rutanga Megawati 40.

Icyiciro cyarwo cya kabiri nikimara kuzura ruzajya rutanga Megawati 80. Imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa rutwaye amadolari miliyoni 400$.

Usibye iri shoramari, Turikiya kandi ifite ibindi bikorwa birimo nk’inyubako za Kigali Convention Centre na Kigali Arena yagizemo uruhare mu iyubakwa. Mu minsi ishize byavugwaga ko Sosiyete zo muri iki gihugu ari na zo zizavugurura Stade Amahoro.

Ibi byiyongeraho n’indi mishinga irimo nk’uw’ubukerarugendo bwifashisha imitaka mu kirere, ibizwi nka ‘Hot Air Balloon’ uri hafi gutangira mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho uzajya ukorwa na Royal Balloon, ikigo gikomoka muri Turikiya.

Muri Kigali kandi hari abashoramari benshi bakomoka muri Turikiya bashoye mu bijyanye na restaurant n’ibindi. Nko mu Mujyi rwagati hari Restaurant yitwa “UMUT Cafe & Restaurant” y’abanya-Turikiya. UMUT mu rurimi rukoreshwa muri Turikiya bivuga “Icyizere”.

Iki gihugu kandi ni isoko rikomeye ry’umusaruro ukomoka mu Rwanda urimo ikawa n’amabuye y’agaciro. Bibarwa ko 5,2% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2020 byagiye muri Turikiya aho bifite agaciro ka miliyoni 55.2$.

Muri uwo mwaka, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarazamutse aho agaciro kabwo kikubye kabiri ugereranyije na 2019 kagera kuri miliyoni 81,4$.

Mu bicuruzwa Abanyarwanda batumiza muri Turikiya harimo nk’ibyuma bikoreshwa mu nganda, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyo kwa muganga, iby’ubwubatsi ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu budozi nk’ibitambaro.

Magingo aya, mu Rwanda hari Banki z’ubucuruzi zemewe 11, imwe ikora nka Koperative (Zigama CSS) n’indi imwe ikora nka Banki ishinzwe iterambere, BRD.
Banki nini mu ziri mu gihugu kugeza ubu ni Banki ya Kigali ifite umutungo urenga miliyari y’amadolari.

Aktif iri hafi kwinjira ku isoko ry'u Rwanda
Burcu Çevik w'imyaka 47 ni Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda kuva mu 2019

Inkuru wasoma: Umunsi i Istanbul mu mujyi w’abanyamaboko yombi! (Amafoto)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .