00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Huye mu mushinga wo gusazura ibiti bya kawa bisaga miliyoni

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwatangiye umushinga wo kusazura ibiti bya Kawa bishaje kugira ngo haterwe ibishya bitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Byavuzwe kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga igikorwa cyo guhemba abahinzi bitaye kuri kawa ibaha umasaruro mwinshi ku giti kimwe, cyateguwe n’Uruganda ruhinga rukanatunganya Kawa rwa Huye Mountain Coffee.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bihaye intego yo gusazura ibiti bya Kawa bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Ati “Twabaruraga hafi miliyoni enye z’ibiti bya Kawa muri byo 30% ni ibiti bishaje, twifuza rero ko dufatanyije n’inganda tubisazura.”

Yavuze ko bageze mu mwaka wa gatatu bakora icyo gikorwa kandi izo basazuye mbere zatangiye gukura ku buryo abahinzi ntacyo bazahomba. Batangiye no kwagura ubuso buhinzeho kawa mu gice kirimo inganda kugira ngo zibashe kubona umusaruro zitunganya utubutse.

Ati “Muri uyu mwaka dufite gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 400 kandi ingemwe zose zateguwe n’inganda. Mu mwaka washize hari hatewe ingemwe ibihumbi 300 naho uwabanje byari ibihumbi 200, urumva ko buri mwaka tugenda tuzamura ingano.”

Bamwe mu bahinzi basazuye Kawa yabo banayitaho, bavuze ko kuri ubu umusaruro wabaye mwiza kandi biri kubafasha kwiteza imbere.

Ntakirutimana Emmanuel wo mu Murenge wa Huye ati “Nakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda ndetse nkazikatira neza, nkazirinda ibisambo, ubu zimeze neza nta kibazo. Mu mwaka ushize nasaruye toni imwe n’ibilo 200 ninjiza ibihumbi birenga 250 Frw. Uyu mwaka nasaruye toni imwe n’ibilo 254 mbasha kubona amafaranga agera ku bihumbi 560.”

Nyirarugwiro Appolinarie na we yavuze ko yeza ibilo biri hejuru ya bine ku giti kimwe cya Kawa. Yavuze ko igihe amaze ayihinga yamuteje imbere.

Ati “Mu rugo rwanjye nta kibazo cy’ubukene twigeze tugira kuko tubona iby’ibanze byose tubikesha Ikawa duhinga kandi nishyura mituweli ku gihe. Uruganda rwadushyize no mu matsinda ku buryo tubasha kwizihamira no kugurizanya.”

Sebutege yavuze ko Kawa iza ku mwanya wa mbere mu bihingwa ngengabukungu mu Karere ka Huye kandi yitaweho kugira ngo umusaruro wayo ukomeze kuba mwinshi.

Yavuze ko mu mwaka ushize mu nganda hatunganyijwe toni zisaga 890 zinjiriza abahinzi agera kuri miliyari 3 Frw.

Amateka yerekana ko mu Karere ka Huye ari ho ha mbere hatangiriye guhingwa Kawa mu Rwanda.

Kawa year mu Karere ka Huye igurishwa no mu bihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Bwongereza, u Buyapani, Finland, u Bushinwa no muri Qatar.

Akarere ka Huye kari mu mushinga wo gusazura ibiti bya kawa bisaga miliyoni
Bamwe mu bahinzi basazuye Kawa yabo banayitaho bavuze ko kuri ubu umusaruro wabaye mwiza kandi biri kubafasha kwiteza imbere
Mu Karere ka Huye habaruwe ibiti bya Kawa bigera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 200 bigomba gusazurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .