00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku baturage basigaye beza mu mpeshyi i Kirehe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Kanama 2021 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bari mu byishimo byo kweza imyaka mu mpeshyi nyuma y’aho Leta ibahaye uburyo bwo kuhira imyaka yabo.

Ku muntu uzi mu Karere ka Kirehe azi neza ko ari Akarere gafite imwe mu mirenge yari yarananiranye kugira ikintu cyeramo kubera izuba ryinshi, iyo mirenge irimo Mahama, Nasho na Mpanga.

Mu myaka mike ishize, Leta yatangiye gushaka abashoramari bakorerayo ibikorwa byo kuhira. Urugero ni nk’umuherwe Howard Buffet wuhirira abaturage bo mu mirenge ya Nasho na Mpanga.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuri ubu bafite akanyamuneza kuko basigaye bahinga bakeza ndetse bakanasagurira isoko.

Sindikubwabo Jean utuye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mpanga, avuga ko muri iki gihe cy’impeshyi bahinze ubunyobwa, ibirayi n’amashaza we akaba ahinga amashaza kuri hegitari imwe.

Ati “ Njye nahinze amashaza muri iyi mpeshyi, nuhira nkoresheje amazi aturuka mu kiyaga, Leta niyo yampaye ubu buryo nkoresha, mbere twicwaga n’inzara kubera izuba ryinshi none ubu dusigaye duhinga mu mpeshyi tukuhira imyaka ikera.”

Yakomeje avuga ko akenshi mu mpeshyi wasangaga abantu bicaye gusa badakora none ngo kumva babaha uburyo bushya bwo kuhira basigaye bahinga igihe icyo aricyo cyose kuko baba bari bwuhire.

Hari abimutse Mpanga na Nasho kubera izuba

Mukagasana Vestine ufite imyaka 51 avuga ko hari abaturage benshi bari baturanye bimutse kubera izuba ryinshi. Yavuze ko aho batangiriye kuhirira imirima yabo ibibazo byinshi bahuraga nabyo byahise bikemuka.

Ati “Kera twari dufite izuba ryinshi ryatumaga twicwa n’inzara, hari abantu benshi bimutse inaha bahunga izuba rya Nasho ryatumaga badahinga ngo beze, ubu rero aho tuboneye uburyo bwo kuhira turarya tugahinga ibirayi, ibishyimbo kuburyo tunezerewe.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hegitari imwe yezagaho imifuka ibiri y’ibishyimbo asigaye asaruramo imifuka irenga icumi, ibigori asigaye yeza toni zirenga umunani mu gihe mbere yezagamo toni zitarenga eshatu.

Mukagasana yakomeje avuga ko kuhira ari ibintu byiza cyane bituma umuhinzi adata igihe yicaye kubera izuba.

Ati “ Ubu abantu benshi baricaye kubera izuba naho twe turi gusarura tugurishe tunabone ibitunga imiryango yacu.”

Ndihano Isaie we yagize ati “Akenshi kuva mu kwezi kwa Gatandatu twabaga twicaye gusa ntacyo dukora ariko ubu duhinga imbuto n’indi myaka year vuba nta gihe tugipfusha ubusa.”

Yavuze ko uburyo bwo kuhira bwaje ari igisubizo gikomeye mu baturage bo mu Mirenge ya Nasho na Mpanga ngo kuko ubu basigaye biteza imbere bakanagemurira amasoko, yavuze ko ubu bahinga bafite icyizere cyo guhinga bakeza mu gihe kera babikoraga baziko biri bwume.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsegiyumva Jean Damascene, avuga ko mu mirenge ya Nasho na Mpanga bafite ubuso bwuhira burenga hegitari 1500, izi ngo zikaba zarafashije abaturage bahatuye kuzamuka bakava ku guhingira kurya ahubwo bagahinga bagamije gusagurira isoko.

Yakomeje agira ati “ Kugeza ubu mu Karere kose ubuso buto bwuhirwa buhingwaho inyanya, amashuri, watermelon, ibitunguru, intoryi n’ibindi zimaze kugera kuri hegitari 1552 tuzisanga cyane mu bice byegereye ibiyaga.”

Yakomeje avuga ko kuhira byafashije abaturage ku kuba haboneka umusaruro mwinshi w’inyanya zoherezwa i Kigali no mu tundi turere nka Rubavu, haboneka umusaruro wa watermelon, amashu n’ibindi byinshi, aya mafaranga ngo ateza imbere abaturage kuburyo imibereho yabo izamuka mu buryo bugaragara.

Ati “Abaturage bacu basigaye bahinga kinyamwuga bikabafasha mu kwishyurira abana babo ubwisungane, amashuri n’ibindi bintu by’ingenzi byinshi.”

Buri mwaka nibura Akarere ka Kirehe gatanga imashini zuhira zisaga 300 ku baturage bakora ubuhinzi bahabwa nkunganire ya Leta, aka Karere karifuza kubyaza umusaruro ibiyaga gafite mu rwego rwo gufasha abaturage guhinga igihe icyo aricyo cyose.

Mukagasana Vestine avuga ko kuhira imyaka byagabanyije abasuhukaga bimukira mu yindi mirenge
Ndihano Isaie yavuze ko ubundi mu kwezi kwa Gatandatu babaga bicaye badahinga none ubu basigaye bahinga no mu zuba
Sindikubwabo Jean wahinze amashaza ashimira Leta ku kuba yarabahaye uburyo buhira imyaka yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .