00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro ka Bitcoin katumbagiye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu mateka , agaciro ka Bitcoin kazamutse kagera ku 68.530,34 $.

Bitcoin ni rimwe mu mafaranga akoresherezwa kuri internet gusa. Banki nkuru z’ibihugu bimwe ziraryemera iz’ibindi ntiziryemere bijyanye n’imirongo cyangwa ingamba zigenderaho.

Urubuga rwa Coin MarketCap rugaragaza uko ibiciro by’amafaranga yo kuri internet bihagaze, rwerekanye ko magingo aya BitCoin ari yo ihenze mu yandi arenga 13.000.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, ifaranga rimwe rya Bitcoin ryabarirwaga agaciro ka 68.530,34$.

CNN yatangaje ko iryo zamuka ribayeho mu byumweru bike agaciro kayo kagabanutseho 12% nyuma y’uko na none kari katumbagiye kakagera ku 67.000$.

Bamwe mu bashoramari bateganya ko agaciro kayo gashobora gukomeza kuzamuka kakarenga aho kageze ubu nubwo Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Amerika, Jamie Dimon, we avuga ko iryo faranga “nta gaciro rigira”.

Bivugwa ko isoko ry’imigabane muri Bitcoin (ProShares Bitcoin Strategy ETF) ryatangijwe mu Ukwakira 2021, ryagejeje ku wa 8 Ugushyingo 2021 rimaze kuzamukaho 10,95%.

Uretse Bitcoin , ifaranga rya Ethereum naryo rikora nkayo ryatumbagiye agaciro karyo kagera ku 4.837,59$.

Bitcoin yatangiye gukoreshwa mu 2009, nyuma y’ihungabana ry’ubukungu Isi yari imaze gucamo. Benshi bahisemo kuyigana nk’uburyo bwizewe bwo kubikamo umutungo wabo, aho kuwubika muri banki nk’amafaranga asanzwe.

Ifaranga ryayo rishobora kugurwa rikanagurishwa cyangwa rikishyurwa kuri serivisi n’ibicuruzwa ariko ntirivunjishwa mu mafaranga y’ibihugu.

Agaciro ka Bitcoin gakomeje kwiyongera umunsi ku wundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .