00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aborozi b’inkoko mu Rwanda barifuza ko amagi yajya agurishwa ku kilo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu borozi b’inkoko batangaza ko bifuza ko amagi yajya agurishwa ku kilo kubera ko uburyo bikorwamo ubu butuma bahura n’igihombo.

Ubusanzwe amagi acuruzwa rimwe ku rindi, aho nk’igi ry’inkoko z’inyarwanda rigura amafaranga y’u Rwanda 150 mu gihe iry’inzungu rigura 100. Uko inkoko igaburirwa neza ni ko amagi yayo aba manini ugereranyije n’ititaweho bihagije.

Kuba igi rito rigura kimwe n’irinini ni byo aborozi bavuga ko bibatera igihombo bakaba bifuza ko byahinduka akajya agurishwa ku biro.

Umworozi w’inkoko zitanga amagi witwa Musabyimana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, yavuze ko batabona umusaruro uhagije bitewe n’uko amagi yose agurishwa ku giciro kimwe.

Yavuze ko bifuza ko amagi yajya agurishwa bitewe n’ingano yayo cyane ko aba atanganya uburemere kuko inkoko yitaweho neza itanga umusaruro utandukanye n’utangwa n’izindi zititaweho ngo zigaburirwe ibiryo biziha intungamubiri zihagije.

Ati “Umusaruro uracyari muke kubera ko usanga amagi hano agurishwa kimwe mu gihe mu bindi bihugu agurishwa bitewe n’ingano yayo ku buryo igi rinini ritaba rigura kimwe n’irito.”

Undi mworozi yagize ati “Byadufasha cyane kuko nk’ubu ujya ku isoko ugasanga igi ry’inkoko yawe watakajeho byinshi uyigaburira rigurwa kimwe n’irya ya yindi y’inyarwanda kandi yo iba itera akagi gato.”

Umuyobozi Mukuru Mungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Uwituze Solange, we yavuze ko Urwego rw’aborozi b’inkoko rukwiye kwandikira MINICOFIM ikaba ari yo ibafasha.

Imibare Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyize ahagaragara yerekana ko mu 2010 mu Rwanda hari inkoko miliyoni 3,5 naho mu 2016 zari zimaze kugera kuri miliyoni 7,6. Umusaruro w’amagi mu 2010 wari miliyoni 80 mu gihe muri 2016 wabaye miliyoni 157,7 z’amagi.

Aborozi b'inkoko bifuza ko amagi yajya agurishwa apimwe ku kilo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .