Abayobozi ntibakozwa ibyo kudatwara amafaranga mu mufuka bagiye muri misiyo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ugushyingo 2017 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko hakenewe gukomeza kwigisha ibyiciro bitandukanye by’abaturage ku nyungu ziri mu kudahererekanya amafaranga mu ntoki, ahubwo bakitabira uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe amakarita cyangwa hifashishijwe telefoni.

Kumva ko umuntu agomba gukoresha amafaranga ayavana ku mufuka we ni imyumvire Rwangombwa yavuze ko iri mu baturage bose kimwe n’abayobozi, ashingiye ku myitwarire yabo iyo bajya mu mahanga.

Mu kiganiro Infocus cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko nk’umuntu akijya kurangura akitwaza inoti nyinshi, mu gihe u Rwanda ruri gukora ibishoboka mu kugabanya uburyo umuntu yitwaza amafaranga yo gukora ibintu runaka.

Mu 2011 ubwo kwishyurana bitari mu ntoki byatangiraga gufata indi ntera, hakoreshejwe amakarita hatanzwe miliyari 2.6 Frw ariko ubu zigeze kuri miliyari 36Frw.

Rwangombwa yagize ati “Uyu mubare uracyari muto, ariko urebye ubwo Mobile money yazaga, mu 2011 hahererekanyijwe miliyoni 690 Frw, ariko ubu zigeze kuri tiriyali 1.2Frw. Intambwe yatewe bigaragara ko ari nini ariko igihugu ntabwo cyabasha kugera ku bintu mu munsi umwe.”

Yavuze ko bakoze inyigo bareba imbogamizi ziri mu guhererekanya amafaranga bitari mu ntoki bagasanga izihari zirimo kuba abantu baramenyereye gutwara amafaranga, ku buryo bisaba ubukangurambaga buhagije.

Yakomeje agira ati “Iya kabiri, abacuruzi ntabwo baba bashaka kwishyura ikiguzi cyo gukoresha ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwishyurana. Nabyo bigasaba kwigisha mu kwerekana inyungu irimo, ko ubasha kuzigama iyo ukoresha uburyo butari ubw’amafaranga kurusha kuyahererekanya mu ntoki.”

Indi mbogamizi ni ukuba umuturage atabasha kubona ahantu hose ibikorwaremezo bimufasha gukora ihererekanya ry’amafaranga atagombye kuyakoraho, uretse nko muri hoteli n’amasoko manini.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko hakenewe gukomeza kwigisha ibyiciro bitandukanye by’abaturage ku nyungu ziri mu kudahererekanya amafaranga mu ntoki

Rwangombwa yavuze ko imyumvire mu kwishyurana itari ku baturage basanzwe gusa, atanga urugero ku bayobozi mu nzego za leta bahabwa misiyo zo mu mahanga bakabanza kujya kubikuza amafaranga bajyana.

Ati “Guverinoma yahagaritse gutanga amafaranga ya misiyo mu ntoki, yashyizeho amabwiriza ko tugomba kuguha amafaranga kuri konti yawe, ugakoresha ikarita mu rugendo. Ariko ntabwo bashaka gukoresha amakarita.”

“Natunguwe no kubona bamwe mu bayobozi ba leta n’uyu munsi, iyo hohererejwe amafaranga kuri konti zabo muri banki z’ubucuruzi, barabanza bakajya kuyabikuza mbere y’uko burira indege. Nyamara icyari kigamijwe kwari ukwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki, amafaranga akanyura kuri konti, kwishyura hoteli urakoresha ikarita… ni ikintu gikeneye gukomeza kwigisha.”

Amabwiriza mashya mu guca intege ababikuza amafaranga

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ikiguzi cyo gukurikirana amafaranga kiri hejuru cyane, ku buryo hari kurebwa uburyo hashyirwaho inzitizi ku muntu ushaka kubikuza amafaranga ngo ayagendane.

Ibyo ariko ngo bizakorwa ari uko hamaze kubakwa uburyo buhamye bworohereza abantu guhererekanya amafaranga ku nzego zose.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi banki zimwe zatangiye gushyira inyungu ku muntu ubikuje amafaranga akayatwara, aho niho twifuza kugana. Nitumara kugira uburyo budufasha mu guhererekanya amafaranga, tuzashyiraho uburyo butuma abaturage batoroherwa no kugenda ngo bayabikuze.”

“Uyu munsi hejuru ya miliyoni 55Frw dushyiraho uburyo bwo kugora umuntu, turi gukorana na banki ngo zijye zituma bigorana kubikuza amafaranga mu ntoki arenze umubare runaka.”

Yavuze ko amafaranga azaba ari ay’umuturage, ariko hazashyirwaho uburyo bwo kugabanya uguhererekanya amafaranga mu ntoki kuko “kuyabikuza ngo ubone kuyakoresha uri gutera ikindi kibazo kitari ngombwa gisaba andi mafaranga.”

Yakomeje agira ati “Dushishikariza abantu gukoresha uburyo budasaba gufata amafaranga mu ntoki, waba ukeneye kuyakoresha ukaba ugomba kubyishyurira. Aho niho turi kugana.”

Umuyobozi w’ihuriro rya banki zikorera mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa BPR Part of Atlas Mara, Maurice K Toroitich, yavuze ko banki zigomba kugira uruhare runini mu kwimakaza ukwishyurana kudahererekanya amafaranga mu ntoki, hagamijwe ubukungu burambye bw’igihugu.

Nubwo ngo gukoresha amafaranga mu ntoki aribyo Abanyarwanda bamenyereye, Toroitich yavuze ko iyo urebye mu myaka icumi ishize usanga ibintu byinshi mu guhanahana amafaranga byarahindutse, cyane cyane kubera Mobile Money.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko urebye nk’amafaranga anyura kuri mobile money ari nka miliyari 90 Frw mu kwezi kumwe, ariko zikaba zifite amahirwe yo kwiyongera kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu biha umwanya ukomeye ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, we yavuze ko hakenewe gukorwa byinshi mu gutuma abantu barushaho kwitabira kohererezanya amafaranga bitari mu ntoki, ariko hakarebwa ko ahantu hose umuntu ukeneye kohereza amafaranga cyangwa kugura ikintu runaka hatabayeho kuyahana mu ntoki, ashobora kubona ibikorwaremezo bimufasha.

Ibyo ngo ni uko nk’uburyo bwo kwishyurana bwifashisha imibare (QR Code) usanga butaragera aho bwakoreshwa n’abanyarwanda bose, cyane ko telefoni zifite ubushobozi bwo kubukoresha (smartphone) zikoreshwa nibura kuri 30%.

BNR iheruka gutangaza ko nibura buri mwaka ikoresha miliyari 2Frw mu gutumiza amafaranga mashya mu mahanga, ahanini bikanagirwamo uruhare n’uko aba yahererekanijwe mu ntoki, amwe akaba akeneye gusimbuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza