00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye ku Mulindi bagorwaga no kubona amavuta y’ibinyabiziga, begerejwe sitasiyo nshya

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda, yafunguye sitasiyo ya lisansi nshya ku Mulindi mu Murenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo.

Umuhango wo kuyifungura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021.
Umuyobozi Mukuru wa VIVO Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko impamvu iyo sitasiyo yafunguwe ari uko muri uwo Murenge nta yindi yari ihari kandi bigaragara ko abahakorera bakenera lisansi cyane.

Ati “Intego yacu yabaye kandi izahora ari ugutanga ibyihariye kandi bizahora byibukwa ku waza agana ibikorwa bya Engen. Turashaka gusezeranya abatugana tuti ‘muri aba mbere kuri twe.”

VIVO Energy magingo aya imaze kugeza ibikorwa byayo mu bihugu 23 bya Afurika, aho yashyize sitasiyo zicuruza ingufu z’ibikomoka kuri peteroli zirenga 2.400. Aho zishyirwa zihabwa ibirango bya Shell na Engen.

Iyatashywe uyu munsi iherereye ku Mulindi mu Murenge wa Rusororo wari usanzwe utarangwamo sitasiyo ya lisansi n’imwe.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga muri ako gace babwiye IGIHE ko iyo sitasiyo ibabereye igisubizo kuko habaga ubwo lisansi ibashiranye kubona indi bikaba ingorabahizi.

Hafashimana Theoneste utwara abagenzi kuri moto yagize ati “Hari nk’igihe umuntu yakoraga agataha bwije akibagirwa kunywesha lisansi. Mu gitondo yabyuka bikamusaba guhamagaza undi mumotari ngo ayimuzanire. Ubwo ukayishyura, ukishyura na ya moto iyizanye.”

Yavuze ko kuba iyo sitasiyo yahashyizwe biborohereje cyane kuko noneho bazajya babasha kubona lisansi hafi kandi igihe bayishakiye.

Coulibaly yavuze ko ibikorwa bya VIVO Energy bigenda bikwirakwizwa aho bigaragara ko abaturage babikeneye hose. Ntabwo hibandwa muri Kigali gusa kuko no mezi make ashize mu Bugarama hashyizwe sitasiyo cyane ko nta zari zihari.

Sitasiyo yatashywe ifite ubushobozi bwo kunywesha lisansi imodoka cyangwa moto esheshatu icyarimwe ku muvuduko wa litiro 60 mu munota.

Iruhande rwayo hubatswe iguriro ku buryo uwahagera aguye isari yanafata icyo kunywa cyangwa icyo kurya. Hari n’aho guhindurira bimwe mu byuma by’ibinyabiziga nk’amapine mu gihe byagize ikibazo, hakaba n’aho guhindurira amavuta y’imodoka.

Ibigega bibiri bihari birimo icya mazutu n’icya lisansi, buri cyose gifite ubushobozi bwo kubika litiro ibihumbi 20. Harateganywa gushyirwa n’indi nyubako izatangirwamo izindi serivisi umuntu yakenera ageze kuri sitasiyo.
Amafoto: NewTimes

Sitasiyo yatashywe ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021
Abamotari bari bahari buri wese yahawe litiro eshatu za lisansi ku buntu
Umuyobozi Mukuru wa VIVO Energy Rwanda,Saibou Coulibaly, wanbaye ishati y'umweru aha umumotari lisansi
VIVO Energy Rwanda yafunguye sitasiyo ya lisansi nshya ku Mulindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .