Abanyarwanda batuwe umutwaro wo gusiragira ku cyambu cya Dar es Salaam

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi bo mu Rwanda banyuza ibintu ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, begerejwe serivisi z’iki cyambu mu Mujyi wa Kigali, bibakuriraho ingendo zo kujya ku cyambu gukurikirana ibicuruzwa n’izindi serivi bemeza ko zari imbogamizi kuko zabatwaraga umwanya ndetse n’igihe.

Mu 2016 nibwo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yasezeranyije Perezida Kagame ko mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ibyambu Abanyarwanda, Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), kizafungura ibiro i Kigali na konti muri Ecobank kugira ngo ifashe abacuruzi kwishyura.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibi biro, Minisitiri ushinzwe imirimo, ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzania, Prof.Makame Mbarawa, yasobanuye ari ikintu gikomeye kuko abanyarwanda babonye aho bazajya babariza buri kimwe kijyanye no gucisha imizigo ku cyambu cya Dar es Salaam, bityo bagatura umutwaro w’igihe n’amafaranga bakoreshaga bajya kubibariza ku cyambu.

Yagize ati “Ntidushaka ko abanyarwanda bava hano bajya Dar es Salaam kuzana imizigo, turashaka ko abantu baba bari hano cyangwa ahandi hose mu Rwanda, bakabona serivisi bakoresheje ikoranabuhanga hanyuma bakakira ibicuruzwa byabo batavuye hano.”

Yongeyeho ko “Mu bihe byahise hari ibibazo by’abacuruzi b’abanyarwanda bavugaga ko hari amanyanga akorwa n’abantu batazi, kugira ibiro hano bizatuma iki kibazo kiba amateka kuko abunganizi b’abacuruzi kuri za gasutamo bose bazwi bazaba bari hano i Kigali. Gukurikirana imizigo bikajya bikorerwa i Kigali umucuruzi akamenyeshwe amakuru yose y’aho igeze.”

Kuva mu ntangiriro za 2017 ibi biro bitangiye gukorera i Kigali, bimaze gutanga umusaruro kuko ibyinjira mu Rwanda biciye cyambu cya Dar es Salam, byavuye ku minsi itanu byasabaga ngo bigere i Kigali bigera kuri itanu. Ibi kandi byatumye n’amafaranga byatwaraga agabanuka kuko kontineri imwe yatwaraga hagati y’ibihumbi 6000 na 7000 by’amadolari, ubu bikaba ari hagati ya 3000 na 5000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, ashimangira ko kuba ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania gifunguye ibiro mu Rwanda, bizakomeza gutanga icyizere ku banyarwanda bagakoresha icyambu cya Dar es Salaam.

Yagize ati “Hari abacuruzi bibwe kontineri y’amabuye y’agaciro ku cyambu cya Dar es Salaam, bitewe n’amavugurura TPA yakoze no kugira ibiro hano, byagiye bitwereka ko umutekano w’ibyo twohereza hanze uhari ku buryo kongera kwibwa byagabanutse. Ni inyungu nini ku gihugu, ku banyarwanda muri rusange.”

Yongeraho ko bifitiye akamaro igihugu mu kohereza ibintu mu mahanga kuko gukuraho imbogamizi bituma ibyo cyohereje bigerayo bifite ibiciro bishobora guhatana ku masoko.

Ubu 80% by’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga bica mu muhora wo hagati urimo icyambu cya Dar es Salaam kuko hari umutekano kandi hakaba hahendutse. Ni urwa gatatu mu bihugu binyuze ibicuruzwa byinshi kuri iki cyambu.

Umuyobozi w’uruganda Master Steel rutumiza ibyo gukoramo ibikoresho by’ubwubatsi, Ndayambaje Teddy, avuga ko bishimiye ko icyambu cya Dar es Salaam kibegereje serivisi zacyo hano mu Rwanda kuko bizaborohereza mu mikorere.

Yagize ati “Ubusanzwe twatakazaga igihe, gukora ingendo, guhamagara utazi n’uwo ubaza uwo ari we. Hari ubwo byadusabaga kohereza abantu ku cyambu ngo bakurikirane ibibazo byose dufiteyo, wari umwanya utakara n’amafaranga, ugasanga ikiguzi cy’ubwikorezi kibaye kinini.”

Bimwe mu bibazo bakundaga guhura nabyo birimo; gukosoza impapuro ziherekeza imizigo n’izindi serivisi ubu zitangirwa mu ikoranabuhanga zitari zihari.

TPA igenzura ibyambu bya Dar es Salaam, Tanga, Mtwara n’ibindi biri ku kiyaga cya Victoria, Tanganyika na Nyasa.

Itorero Imena ryasusurukije abitabiriye uyu muhango
Minisitiri ushinzwe imirimo, ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzania, Prof.Makame Mbarawa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, asinya mu gitabo cy'abashyitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza