Abanyarwanda bakoze ikoranabuhanga rituma umuhinzi akurikirana ibyo yahinze akoresheje telefoni

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 10:05
Yasuwe :
2 0

Mu gihe Isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hashakwa uko zitahungabanya umusaruro w’ubuhinzi, abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza yigenga yigisha ibijyanye na tekiniki n’ikoranabuhanga, Sinhgad Technical Education Society–Rwanda (STES), bavumbuye ikoranabuhanga rifasha umuhinzi gukurikirana amakuru y’ibihingwa bye akoresheje telefoni cyangwa mudasobwa.

Iri koranabuhanga rigizwe n’utumashini dufite ibyumvirizo (sensors), bishyirwa mu butaka bigapima ubushyuhe burimo, amazi n’ifumbire, kimwe mu bisubizo byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukurikirana neza ibihingwa hagamijwe kubona umusaruro mwiza ubengukwa n’inganda ndetse n’amasoko mpuzamahanga.

Rutangira Simbi Arsène uyoboye iri tsinda ry’abanyarwanda 12 bakomeje gushaka ibisubizo bitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga, avuga ko bahereye ku gihingwa cy’ibigori kuko ari cyo gihingwa ku buso bunini kandi kikaba gikenewe n’inganda n’abaturage benshi.

Asobanura ko iri koranabuhanga rigizwe n’akamashini gashyirwa mu murima gafite ibyumvirizo, ahantu h’umurambi kamwe kagashyirwa muri hegitari imwe, ahari imisozi hagashyirwamo tubiri kuri hegitari bitewe n’uko hateye.

Yagize ati “Utu twuma dufite ibyumvirizo bishyirwa mu butaka bigapima ubushyuhe buri mu butaka, amazi arimo n’ifumbire. Ayo makuru yose tugenda tuyohereza ku yindi mashini yitwa ‘Gate Way’ ihita iyashyira kuri internet, akabasha kugaragara kuri telefoni cyangwa mudasobwa, ku buryo umuhinzi abasha kumenya ibirimo kuba mu murima we mu gihe nyacyo.”

Iri koranabuhanga ryamuritswe mu nama ya Transform Africa 2018, Rutangira avuga ko rifite ubuhanga kuko iyo ugiye guhinga bwa mbere wandika itariki uhingiyeho, rikagenda rimenya aho igihingwa kigeze cyera.

Yagize ati “Umuhinzi aba afite umubare we w’ibanga yinjiramo akinjira muri Software twakoze yitwa FarmBook, akabasha kubona amakuru ari mu murima we.”

Aha niho umuhinzi abwirwa niba ifumbire iri mu murima we ihagije cyangwa ari nkeya, niba harimo amazi make kandi byose bikagendana n’ikigero igihingwa kigezemo. Iri koranabuhanga kandi rifite ubushobozi bwo kumenya ko mu murima haje udukoko, bityo umuhinzi akaba yatera umuti.

Akamashini gashyirwa mu butaka kakajya gatanga amakuru

Rifite uburyo bwa GPS ku buryo hagize urikura aho riri umuhinzi yahita abibona. Hari kandi kuzakorana n’ibigo by’itumanaho ku buryo udafite internet azajya abona ubutumwa bugufi bw’uko mu murima we bimeze.

Icyizere ku nganda n’amabanki

Ndayisaba Wilson uri mu itsinda ryakoze iri koranabuhanga yemeza ko ikibazo cy’uko inganda n’amasoko mpuzamahanga zikunda kunenga umusaruro, cyakemutse.

Yagize ati “Ushatse kugurisha ibigori byawe mu mahanga, ukenera icyemezo cyerekana niba byareze mu buryo bwiza bigatuma ubasha kubona isoko. Iyo umuhinzi amaze gusarura, iri koranabuhanga rimuha icyemezo kimuha amanota y’uko igihingwa cye cyeze, ku buryo ashobora kukijyana ku ruganda bagahita bamugurira kuko biba byizewe.”

Amakuru yaryo yakifashishwa no mu ishoramari kuko umuntu ugiye gushora imari mu buhinzi yaba abyizeye. Rizakemura kandi ikibazo cy’amabanki adatanga inguzanyo nyinshi mu buhinzi kuko azajya agira icyizere ko uwo bahaye inguzanyo azabasha gukurikirana ibihingwa umunsi ku wundi.

Gukoresha Internet mu kuhira imyaka

Ikoranabuhanga ryo gukurikirana ibihingwa mu murima kandi ryanahujwe n’uburyo bwo kuhira hakoreshejwe Internet. Niba amakuru avuye mu murima asaba umuhinzi kuhira, birashoboka kubikora ako kanya atarindiriye kujya mu murima.

Hakoreshejwe internet, umuhinzi akanda uburyo bwo kuhira buri aho abonera amakuru bigahita bikorwa n’irindi koranabuhanga rishyirwa mu murima rigakoresha imirasire y’izuba, hanyuma amazi yagwira mu murima bigahagarara.

Uru rubyiruko kandi rwanakoze imashini yo gutera umuti mu myaka ikoresha imirasire y’izuba n’akamoteri gato, aho umuhinzi yawutera anashyira umuriro muri telefoni. Iyi nayo ihujwe na internet ku buryo niba uri nyir’umurima ushobora kumenya ko bateye umuti.

Hari kandi icyogajuru kizafasha mu iteganyagihe no kumenya amakuru yo ku butaka, ku buryo hazajya hamenyekana agace katarimo amazi ahagije mu Rwanda n’agace gashobora kugira inzara.

Iki cyogajuru kirakora ariko ntabwo kirajya mu isanzure kuko hakenewe gushaka ibindi bikoresho ngo gitangizwe.

Uru rubyiruko kandi rwakoze n’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuzima (Ihealth). Rizafasha abarwayi kudatonda umurongo kwa muganga kuko bazajya babonana na muganga mu buryo bwihuse n’abaganga bitume bita ku barwayi bose mu buryo bwihuse ndetse babashe kubika amakuru yose.

Iyi pombo itera umuti mu myaka ikoresheje imirasire y'izuba
Simbi Arsene asobanura imikorere y'iryo koranabuhanga mu buhinzi
Umuhinzi abona amakuru kuri telefoni ye cyangwa kuri mudasobwa
Uru rubyiruko rwakoze n'icyogajuru
Iyi pombo itera umuti mu myaka ikoresheje imirasire y'izuba
Iri koranabuhanga ryerekanwe muri Transform Africa 2018
Benshi banyuzwe n'iri koranabuhanga

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza