Abanyamakuru bahuguriwe gutara byimbitse ibibera ku isoko ry’imari n’imigabane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2019 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) bahuguye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ku mikorere y’isoko ry’imari n’imigabane.

Aya mahugurwa yabaye kuwa Gatanu w’icyumweri gishize.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Eric Bundugu yavuze ko guhugura abanyamakuru ari uguhugura igihugura igihugu cyose.

Yagize ati “CMA yiteguye gukomeza gukorana namwe bya hafi nk’itangazamakuru mu kurushaho kwigisha Abanyarwanda uko barushaho kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane kuko duha agaciro ibyo mukora umunsi ku munsi mu kwigisha ababakurikira uko bagana iri soko ry’imari.”

Yongeyeho ati “Turifuza gukomeza guha ubumenyi mwebwe mukora umwuga w’itangazamakuru kugira ngo mukomeze mutare amakuru y’ibibera ku isoko ry’imari kuko mbere yo gutanga aya makuru namwe mukwiye kumenya by’umwihariko uko iri soko rikora.”

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE), Celestin Rwabukumba yagiriye inama abanyamakuru gukomeza kwegera abakora kuri iri soko kugira ngo babahe amakuru nyayo y’ibihabera.

Yagize ati “Ndabashishikariza mwebwe abanyamakuru gukomeza kutwegera tukabaha amakuru y’ingenzi ku bibera kuri iri kugira ngo muyasangize buri Munyarwanda kugira ngo barusheho gushora imari muri iri soko.”

Yongeyeho ati “Nimutanga amakuru ku gihe kandi nyayo kuri iri soko mutanga n’imibare igaragara muzabasha gufasha Abanyarwanda kugira ngo bafate umwanzuro wo kuzigama biciye kuri iri soko ry’imari n’imigabane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko abanyamakuru batara inkuru z’ubukungu bitezweho gufasha isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda gutera imbere.

Yagize ati “Abanyamakuru batara inkuru z’ubukungu bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda barushaho gukora ubushakashatsi kuri iri soko. Mu kurushaho gukangurira Abanyarwanda kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane kuko kugura imigabane no gushora imari mu mpapuro mpeshwamwenda bishobora kubabera ingwate.”

Umunyamakuru ukora amakuru y’ubukungu mu gitangazamakuru KT Press, Daniel Sabiiti yagize ati “Maze imyaka itatu nkora inkuru zitandukanye ku bibera ku isoko ry’imari n’imigabane, ariko ndacyafite byinshi byo kwiga kugira ngo nkomeze gutara kinyamwuga ibibera ku isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo bizigame kandi bashore imari kuri iri soko.”

Umunyamakuru wa The New Times, Simon Peter Kaliisa yagize “Ntabwo twize gusa gukora inkuru ku isoko ry’imari n’imigabane ariko twababonye ubumenyi uko twashora imari kandi tukazigama kuri iri soko ry’imari n’imigabane; turasaba abakora muri iri soko ko twarushaho gukorana kugira ngo dukomeze duhugukirwe imikorere y’isoko.”

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) bategura buri mwaka amahugurwa y’abanyamakuru batara inkuru z’ubukungu kugira ngo bakomeze babone ubumenyi bw’ingenzi uko isoko ry’imari n’imigabane rikora.

Fiston Habineza, Umunyamakuru wa Royal Fm abaza ikibazo mu mahugurwa
Fiona Muthoni, Umunyamakuru wa CNBC Africa (iburyo) na Carine Twiringiyimana, umukozi wa CMA ushinzwe ibyo kugenzura iby'imari (ibumoso)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo yasabye abakora itangazamakuru nabo gutangira kwizigamira binyuze mu isoko ry'imari n'imugabane
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane, Eric Bundugu yavuze ko CMA yiteguye gukomeza gukorana n'itangazamakuru mu kwigisha Abanyarwanda uko bakwizigama
Abanyamakuru biyemeje gukomeza gutara inkuru z'ibibera ku isoko ry'imari n'imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza