00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi b’akabenzi bashyizwe igorora! Mu Rwanda hagiye kubakwa amabagiro mashya y’ingurube

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko igiye kubaka amabagiro icumi mashya y’ingurube hagamijwe gukemura ikibazo cy’abazibagiraga mu bihuru cyangwa ku makoma n’ahandi hadasukuye.

Ubusanzwe inyama y’ingurube cyangwa akabenzi, ni imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda cyane cyane ikaba ikunzwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo iyi nyama ikunzwe, usanga hakiri ikibazo cy’amabagiro yazo adahagije ku buryo rimwe na rimwe hari n’abakunzi b’izo nyama bakemanga ubuziranenge bwazo bakeka ko inyinshi muri zo bagaburirwa mu tubari zidafite isuku.

MINAGRI yo itangaza ko igiye gukemura iki kibazo cy’amabagiro y’ingurube akiri make yubaka andi 10 mu Ntara y’Amajyaruguru ibinyujije mu mushinga ushinzwe guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi witwa (PRISM-IFAD).

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange yabwiye IGIHE ko aya mabagiro 10 azubakwa mu ngengo y’imari ya 2021/2022.

Ati “ Azubakwa mu mwaka w’ingengo w’imari 21/22 yubakwe mu Amajyaruguru kuko ariho PRISM izakorera.”

Yakomeje avuga ko amafaranga azakoreshwa mu kubaka aya mabagiro azamenyekana hamaze gutangazwa ingengo y’imari yaa 2021/2022.

Umworozi w’ingurube mu Karere ka Rwamagana, Harerimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko nihubakwa amabagiro y’ingurube menshi bizabafasha cyane ariko asabaka bayubaka ahantu akenewe .

Ati “ Byadufasha kuko byatuma inyama z’ingurube zigira agaciro ariko nyine nabo bayubake ahantu babona ko akenewe haba ingurube ku buryo byafasha aborozi kuko hari ayo bagiye bubaka arafunga.”

Binyujijwe mu mushinga wo guteza imbere ihangana ku isoko ry`ubucuruzi bw`inyama, MINAGRI ifatanyije na muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hariho na gahunda yo kongera ubuziranenge bw’amabagiro no guhugura abakozi bayo hirya no hino mu gihugu.

Inyama z'ingurube ni zimwe mu zikunzwe cyane mu tubari two mu Rwanda nyamara amabagiro yazo ni iyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .