Abahinzi bazaba bageze kuri 50% mu 2020 mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Kanama 2017 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Octave Semwaga, yavuze ko Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi bazava kuri 70% bariho ubu bakagera kuri 50% mu 2020.

Iki cyerekezo cyagarutsweho mu biganiro biheruka guhuza inzobere zituraka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’urwego rw’ubuhinzi bayobowe n’abaturaka mu Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO nk’uko tubikesha Rwanda News Agency .

Dr Semwaga yavuze ko ibigo bitandukanye birebana n’ubuhinzi bisabwa kuzakora ku buryo abo 50% bazaba basigaye bazabasha gutunga abazaba badakora ibikorwa by’ubuhinzi .

Yagize ati “Icy’ingenzi ni ugukora ubuhinzi bushingiye ku muntu. Abahinzi b’iki gihe bahinga hagati ya hegita 0.5 n’ebyiri. Hazakenerwa ko bazaba bahinga nibura hegitari hagati ya 10 na 20, huhirwa ibihingwa, no gukora ubuhinzi bugezweho, hakanashyirwaho inganda zo gutunganya umusaruro. Ni aho hava icyizere ko n’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi biziyongera.”

Ibyo biganiro byabereye mu mahugurwa agamije kureba ukuntu hashyirwa mu bikorwa icyiciro cya kane cy’umushinga ukubiyemo ingamba zigamije impinduka mu buhinzi ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.

Dr Semwaga yibukije ko uwo mushinga uzakomeza gukora uko ushoboye ukongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, hongerwa inyongeramusaruro n’imbuto y’indobanure, kongera ibyoherezwa hanze bikomoka ku musaruro w’ibihingwa, kongera ibiribwa, kurwanya indwara zihoraho zifata ibihingwa, gukora ubushakashatsi no gufasha abahinzi kubona amasoko.

Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi ruzaba urw’umwuga, n’urubyiruko rukawugana.

Gusa uyu Muyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko hakomeje kubaho ibibazo, cyane cyane bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, bikaba byaratumye habaho igabanuka ry’umusaruro .

Yagize ati “Ntabwo noneho tuzashingira ku mazi y’imvura gusa. Tuzongera ibikorwa byo kuhira no kongera ubwishingizi mu buhinzi.”

Ni gahunda izashingira kuri politiki nyinshi zirimo kuhira haba ku buso buto n’ubunini, gukoresha inzu zihingwamo, gukoresha ikoranabuhanga, gutekereza ibirwa byashyirwa ahari amazi menshi, hakazanakomeza gukorwa imurikagurisha rishingiye ku buhinzi kugira ngo habeho kwigiranaho.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Octave Semwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza