Biyemeje kongerera agaciro ibitunguru no gushakisha irindi isoko nyuma ya RDC hakiyongeraho na Centrafrique.
Iradukunda Jérôme umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’imboga mu karere ka Rubavu yavuze ko bitewe n’imiterere y’akarere ituma haba izuba rike, bashakirwa uburyo bwo kumisha ibitungutu bikamara igihe.
Ati’’Dukeneye ibikoresho byo kubika umusaruro. Hano tweza ibitunguru binini kandi biba bifite amazi menshi, inaha nta zuba riboneka rihagije ryabasha kubyumisha kugira ngo bibikwe igihe kirekire, mudufashije mukatubonera imashini yo kubyumisha iki kibazo cyaba gikemutse’’
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias ku ruhande rwe avuga ko batangiye ibiganiro n’abikorera muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo mu rwego rwo kongera toni z’ibitunguru zijya muri RDC.
Ati’’Hano twahinze ibitunguru kuri hegitari 202 havamo toni 3850 zaheze mu murima, twatangiye ibiganiro n’abikorera muri RDC mu mujyi wa Goma aho twoherezaga Toni 12 buri cyumweru, twemeje ko tuzamura zikaba 20. Turi no kuganira n’aba Bukavu kuko ho bakeneye toni 100 buri cyumweru kandi ku bufatanye na RAB barimo kudushakira isoko hagati mu gihugu kugira ngo uyu musaruro utangirikira mu mirima’’.
Umuyobozi w’karere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko nyuma y’ibiganiro biyemeje gufata isoko ryose rya Goma na Bukavu ndetse batibagiwe na Centrafrique.
Ati “Twiyemeje gufata isoko ryose rya Goma n’igice cya Bukavu. Byagaragaye ko muri Centrafique hari isoko Ministeri y’ubucuruzi n’iy’ubuhinzi barakomeza kuturebera uko byagezwayo ariko banatubwiye ko hari itsinda ry’abacuruzi ryagiyeyo kugira ngo barebe ibikenewe n’uburyo byakorwa dutegereje ibisubizo bizavayo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba,Uwamariya Frolence yavuze ko hashyizweho itsinda ryo kubarura ibitunguru biri mu murima kugira ngo bishakirwe isoko.
Yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo umusaruro w’abahinzi udapfa ubusa kandi hariho aho ukenewe.
Mu mihigo y’Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2020/2021, kahize kuzahinga imboga kuri hegitari 694, zikaba zarahinzwe kuri hegitari 609 bitewe n’icyorezo cya Covid 19. Muri gahunda ya Guma mu rugo umwaka ushize, abahinzi b’imboba uwo mwanya wose bawuhariye guhinga imboga nyinshi ari cyo cyateye kweza ibitunguru byinshi bituma agaciro kamanuka umufuka ukaba urimo kugura 3000 Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!