00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite imishinga yo gutunganya imbaho bagiye gufashwa kuyibyaza umusaruro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Kamena 2021 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) ku bufatanye n’icy’Abadage cy’Iterambere (GIZ) bagiye gufasha abikorera ku giti cyabo bafite imishinga, amakoperative, inganda nto, iziciriritse n’inini zikora, zigatunganya zikanagurisha ibikomoka ku mbaho guhugurwa no kwigishwa ikoranabuhanga rikenewe no kubahuza n’amasoko.

Ibi bigo bitangaza ko ari gahunda izakorwa hatoranywa ba rwiyemezamirimo hafi 100 buri mwaka, bagabanyije mu byiciro bibiri birimo icy’abagitangira bazashyirwa ahantu habugenewe bagahugurwa, bakigishwa gutegura neza imishinga, bagafashwa kubona ibikoresho, bagahuzwa n’ibigo by’imari n’ibindi.

Ikindi cyiciro ni ikirimo abasanzwe bafite imishinga imaze igihe kirenze amezi 12 itangiye gushyirwa mu bikorwa, ni ukuvuga abafite inganda zimaze umwaka urenga zitunganya ibikomoka ku mbaho.

Ni umushinga w’imyaka ibiri uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu bigo bya “ICON Institute” na “NIRAS IP Consult” byo mu Budage ari nabyo byatsindiye isoko ryo kuzana abahanga mu bijyanye no gutunganya ibikomoka ku mbaho no guteza imbere imishinga.

Umuyobozi wa Serivisi yo gufasha ba Rwiyemezamirimo muri uyu mushinga, Rwubahuka Jean Claude, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bamaze gufungura uburyo bwo kwiyandikisha kuri ba rwiyemezamirimo babyifuza.

Ibi bikorwa byatangiye ku wa 10 Kamena bizarangira tariki 25 Kamena 2021, kwiyandikisha bikorerwa kuri murandasi ku rubuga rwa nirda.gov.rw

Yakomeje ati “Ni ubufasha bwo gutuma ibikorwa by’inganda zitunganya ibikomoka ku mbaho bitera imbere, tuzabaha ubufasha bwa tekinike, kubafasha gutunganya imishinga yabo no gutanga ubumenyi bufasha mu guteza imbere inganda za ba rwiyemezamirimo bagitangira, abaciriritse n’abamaze kugira aho bagera.”

Ubushakashatsi bwakozwe na NIRDA mu 2019, bwagaragaje ko mu Rwanda hakiri ikibazo muri uru rwego rwo gutunganya ibikomoka ku mbaho birimo ibijyanye no kuba byinshi mu bikoreshwa muri uru rwego bitumizwa hanze, ibibazo byo kwangiza ibidukikije, iby’ubwiza bw’ibikorerwa mu nganda zikora muri uru rwego, ibyo kutajyana n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Ishami rishinzwe gukwirakwiza Ikoranabuhanga mu Nganda muri NIRDA, Musirikare Amandin, yavuze ko muri ubu bushakashatsi hagaragaye ko abashora imari muri uru rwego bagaragaje ko bakeneye guhumurizwa kubera ko nta koranabuhanga rihagije rihari.

Ati “Uyu mushinga uje kuba igisubizo ku kubyaza umusaruro ubumenyi butangwa mu mashuri, uraba igisubizo ku bushakashatsi, guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga muri uru rwego.”

Urwego rwo gutunganya ibikomoka ku mbaho ni rumwe mu zikomeye cyane kandi zitanga imirimo ku bantu benshi dore ko kuri ubu buri karere gasabwa kugira agakiriro kandi usanga imirimo ikorerwamo akenshi ijyanye n’ububaji iza ku isonga.

Abakeneye kwiyandikisha bashyiriweho ibisabwa unyuza aha

Abafite inganda zikora imbaho n'abafite imishinga bahamagariwe kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .