Kwamamaza

Abacuruzi bo muri EAC bongeye kuzamura ikibazo cy’imisoro ihanitse

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 14:55' na Ange M.Mukaneza


Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba, EABC yongeye gushishikariza ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guhuza imisoro mu rwego rwo korohereza abacuruzi.

Iki kibazo cy’imisoro idahura mu bihugu bigize EAC cyongeye kugarukwaho mu cyumweru gishize mu nama yahuje abikorera bafite ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EABC, Lilian Awinja yavuze ko bagiye kwiga ku bibazo byose birebana n’imisoro itandukanye y’imbere mu gihugu kugira ngo babone uko baganira n’abo bireba bose.

Awinja avuga ko nubwo ibihugu bigize EAC byumvikanye kuringaniza imisoro y’ibintu biba byatumijwe hanze y’akarere, buri gihugu cyishyiriraho imisoro kigendeye ku nyungu zacyo bwite bituma habaho isumbana mu basoreshwa no ku kiguzi cya serivisi n’ibicuruzwa bitandukanye.

Ingingo ya 87 mu masezerano ashyiraho EAC ivuga ko ibihugu bigize uyu muryango bigomba kugerageza kuringaniza imisoro byirinda ko haba ubusumbane mu rwego rwo kugira ngo byose bibashe kungukira mu muryango.

Awinja yemeza ko iyi ngingo iramutse yubahirijwe ibihugu bigize EAC byabasha kugera ku ntego byihaye.

Ubusumbane mu misoro y’imbere mu gihugu bwagaragaye cyane ubwo u Rwanda, Kenya, Tanzaniya na Uganda byashyiraga ahagaragara ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/17.

Buri gihugu gifite amategeko yacyo agenga imisoro ku nyungu, imisoro ku nyongeragaciro(TVA) aho nko muri Kenya ari 16% mu gihe mu bindi bihugu ari 18%.

Mu kiganiro na The New Times, Angello Musinguzi, ushinzwe imisoro mu kigo mpuzamahanga ubufasha n’inama ku bijyanye n’imisoro (KPMG Rwanda) yavuze ko kuringaniza imisoro mu bihugu bigize EAC bishoboka ariko na none bizafata igihe kitari gito.

Ibi yabishingiye ku kuba buri gihugu gifite ingengo y’imari yacyo ndetse n’ibiri gushyirwamo imbaraga bikaba bitandukanye cyane aho u Rwanda rushyize imbaraga mu gukurura ishoramari mpuzamahanga, Kenya iri kwitegura amatora ya perezida azaba umwaka utaha naho Tanzaniya yo ishyize imbaraga mu kuzamura inganda no kubaka ibikorwaremezo.

Kugira ngo bishoboka bakaba basabwa kwemerenywa ku misoro itandukanye ikwiye gutangwa kuri buri gicuruzwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EABC, Lilian Awinja

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved